00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kurandura burundu icyorezo cya SIDA birashoboka - Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 1 December 2020 saa 05:14
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko urugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Sida rushobora kurangira igihe habayeho ubufatanye bw’inzego zose, nk’uburyo bwatuma bigerwaho kandi intambwe zitewe zikabasha gusigasirwa.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri yifashishije Twitter, ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icyorezo cya Sida wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Guhashya Sida ni inshingano zanjye nawe”.

Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Urugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Sida dushobora kurutsinda, ariko rusaba ubufatanye bukomeye ku rwego rw’Isi. Ni yo mpamvu dusabwa gufatanyiriza hamwe, ngo twongere kwiyemeza kongerera ubushobozi abaturage no kubaka inzego zikomeye, nk’uburyo bwizewe bwadufasha kugera ku ntego twihaye kandi tukabasha kuzisigasira.”

Ni icyorezo gikomeje guhangayikisha isi, aho mu Rwanda bibarwa ko mu abanduye ari 3%, ariko iyo bigeze mu bakora uburaya b’abagore, usanga imibare iri hejuru cyane.

Mu muhango wo kwizihiza uyu munsi muri Kigali Convention Centre, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko hari intambwe iterwa mu kurwanya icyorezo cya Sida mu Rwanda, nubwo inzira ikiri ndende.

Yatanze urugero rw’igihe umurwayi wa mbere yagaragayemo virusi itera Sida mu bitaro bya CHUK mu 1983, ko hari icyumba cy’ibitaro bitaga muri kane habaga harwariye abayanduye, bakararana ari babiri kandi bizwi ko buracya umwe yapfuye.

Kubera imiti ifasha mu kugabanya ubukana bwa virusi itera Sida, abantu basigaye babaho neza bagakomeza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu, ku buryo abafite virusi itera sida badakwiye gucika intege.

Iki cyorezo ariko nubwo kimaze imyaka isaga 30, nta muti cyangwa urukingo biraboneka, mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyavumbutse mu mezi icyenda ashize urukingo rugiye kuboneka.

Dr Nsanzimana ati “Uyu munsi mu Rwanda abantu 5400 bashya bandura virusi itera Sida ku mwaka, abantu 3000 birengaho gato bahitanwa na virusi itera sida hano mu Rwanda buri mwaka, barenze kure abo izindi ndwara tuzi. Dufite abantu barenga 200 000 bari gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida, umunsi umwe bayihagaritse, ikabura cyangwa hakaba ikindi kibazo, dushobora kugira ibibazo nk’ibyo twagize.”

“Ubwo rero urubyiruko ndagira ngo bumve ko bafite inshingano zo gukomeza ibyo byagezweho, ntibabisubize inyuma ahubwo bakabisigasira, kugeza igihe tuzatsindira iki cyorezo nubwo cyacogoye tubona bimeze neza, ntabwo kiratsindwa burundu.”

Akato n’ihezwa bigenda bigabanyuka

Dr Nsanzimana yavuze ko muri iki gihe akato gahabwa abanduye virusi itera Sida kagabanyuka, ariko gasigaye cyane mu rubyiruko nko mu mashuri n’ahandi, ku buryo hakeneye kongerwamo imbaraga.

Ati “Ubundi akato katerwaga no kubona umuntu n’amaso ukavuga ngo ngiriya Sida, arayirwaye biragaragara. Uyu munsi kubera n’iyi miti, abantu bipimisha kare, icyo cyagiye gituma akato kagabanuka cyane kuko utakibona umuntu ngo umusomemo uburwayi runaka.”

“Ariko ku rubyiruko nicyo gice numva twanaheraho uyu munsi dutekereza ngo ni iki twakora ngo tuzagere kuri 95%. Uyu munsi turi kuri 90% by’abarwaye babizi, 90% by’abarwaye bafata imiti na 90% by’abafata imiti ikabagiraho ubuzima bwiza. Hakenewe ko hashyirwahio intego ya kane yo kurwanya ihezwa rikorerwa abanduye kuri 95%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’abafite virusi itera Sida, Sage Semafara, yagarutse ku bushakashatsi buheruka ku kato n’ihezwa bikorerwa abanduye virusi itera Sida, byerekanye ko hari intambwe yatewe.

Mu 2009 ubwo bushakashatsi bwerekanye ko byari hejuru ya 40%, ariko ku bufatanye na guverinoma n’izindi nzego mu kwigisha umuryango nyarwanda, byagiye bigabanyuka.

Ati “Ejo bundi rero muri uyu mwaka twakoze ubushakashatsi bwa kabiri, aho byagaragaye ko akato n’ihezwa bikorerwa abafite virusi itera Sida, byagabanyutse kuri 80%. Bigaragaza ko hari ibintu byinshi byakozwe, ariko ntabwo turagera kuri 0% kandi ni yo ntego y’isi ko mu 2030.”

Yavuze ko hakiri nk’urubyiruko rutinya gufata imiti, nk’abanyeshuri bakanga gufatira imiti ku mashuri bigaho ngo hatagira ubimenya akabaha akato.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko leta yiyemeje kongera imbaraga mu buryo bufasha abantu kwirinda virusi itera Sida burimo gutanga udukingirizo ku buntu, gukeba abagabo n’abahungu ku bigo nderabuzima no gupima abagore batwite n’abo bashakanye.

Ku banduye gahunda ni ukubatangiza imiti hakiri kare kuko bibongerera amahirwe yo gukomeza gukorera igihugu, kugabanya ingendo z’abafata imiti bakajya bahabwa iy’amezi atatu, kandi bakabonana na muganga nibura inshuro imwe mu mezi atandatu.

Ubu intego ni uko mu kurandura Sida mu 2030, hazaha hari 95% bafite virusi bazi uko bahagaze, 95% bipimishije bagasanga bafite virusi bafata imiti, na 95% by’abafata imiti bafite virusi nkeya cyane mu maraso.

Imibare y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, igaragaza ko kugeza muri Kamena 2020 abantu miliyoni 26 bafataga imiti igabanya ubukana hirya no hino ku Isi, mu gihe abanduye bose bari miliyoni 38.0.

Iki cyorezo gihitana abagera ku 690 000 buri mwaka hagendewe ku mibare yo mu 2019.

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko hari icyizere ko icyorezo cya COVID-19 kizatsindwa (Ifoto yo mu bubiko)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .