00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruhare rw’Abasirikare ba FAR mu mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 January 2021 saa 08:05
Yasuwe :

Imyaka igiye kuba 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’Ingabo za FPR-Inkotanyi. Mu bihamya bigaragaza ko umugambi wo gutsemba Abatusti wateguwe mbere y’uko itangira, harimo ko mbere yayo habayeho kurema amashami y’urubyiruko rw’amashyaka yifashishijwe mu kwica Abatutsi.

Amashyirahamwe y’urubyiruko rw’Interahamwe za MRND ndetse n’Impuzamugambi z’ishyaka CDR, yari agamije gukwirakwiza amatwara no gushaka abarwanashyaka gusa nyuma y’igihe gito yaje guhindura igikoresho cy’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana Juvénal mu guhohotera no gutoteza Abatutsi.

Interahamwe n’Impuzamugambi zahawe imyitozo ya gisirikare ndetse bamwe bagiye bavuga ko ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda icyo gihe zabatoje. Abari bagize iyo mitwe bahawe imbunda bigizwemo uruhare n’abayobozi ba gisivile n’abasirikare.

Iyo mitwe y’urubyiruko niyo yafashije izari ingabo z’u Rwanda, FAR [Forces Armées Rwandaises], ndetse n’Abajandarume gushyira mu bikorwa umugambi wari warateguwe igihe kirekire wo gutsemba Abatutsi.

Mu kiganiro yagiranye na One Nation Radio cyagarutse ku ruhare rwa EX-FAR muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ingaruka zayo, Rtd Gen Gatsinzi Marcel yavuze ubwo Jenoside yari igiye gutangira habayeho ukutumvikana hagati mu basirikare.

Mu byateganywaga n’Amasezerano ya Arusha yo ku wa 12 Nyakanga 1992, harimo guhuza ingabo za FAR ndetse n’iza RPA, gusa harimo intagondwa zirangajwe imbere na Colonel Théoneste Bagosora zavugaga ko zitumva ko abanyarwanda bari bahanze bafite uburenganzira bwo kugaruka mu gihugu.

Gen Gatsinzi ati “Muri icyo gihe no mu basirikare ubwabo ntabwo ntabwo bumvikanaga, wabonaga harimo ikintu cyo kwishishanya, cyo kuvuga ngo amasezerano ya Arusha yarasinywe, ingabo zigiye guhuzwa, ubutegetsi bugiye gusangirwa n’impande zombi.”

Yakomeje agira ati “Wumvaga hari icyuka wumva ko hari bamwe, intagondwa batabyumvaga, bumva kuzategekwa n’abantu b’Inkotanyi bakumva bitabarimo ku buryo ntabwo bumvuga ngo abanyarwanda bari hanze, b’impunzi bagiye kugaruka mu gihugu. Ntabwo babyumvaga.”

Dr Antoine Mugesera, uri mu bagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, yavuze ko abasirikare bakoze Jenoside bari basangiye ingengabitekerezo ya Paremuhutu yatangijwe na Kayibanda.

Dr Mugesera yavuze ko kuva muri za 1988 hari hari itsinda ry’Akazu k’abari bari hafi ya Habyarimana bateguraga jenoside.

Ati “Hari gahunda bari bakoze y’imyaka itanu, aho mu 1987-1991, tugiye kubona tubona mu 1988 ntibayikurikije, binjiza abasirikare, aba- Ofisiye benshi bazana n’abaturage benshi bajya kubigisha ibya gisirikare. Hari hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko Jenoside izaba, byakorwaga n’abo mu ‘Akazu’ ntabwo byavugirwaga mu nama za gisirikare.”

Yakomeje agira ati “Abo mu kazu bashyizeho umugambo wo kuzica Abatutsi, baravuze bati Inkotanyi zatera, zatsinda zitatsinda, Abatutsi bazicwa icyo kibazo cy’abatutsi kirangire. Icyo kintu cyateguwe n’abasirikare bakuru bo mu kazu n’abandi basivile bo mu kazu.”

Dr Mugesera yavuze ko abasirikare bakuru bo mu ‘Akazu’ aribo batanze amategeko yo gutoza Interahamwe n’urubyiruko rw’insoresore zari zarateguwe ngo zizafashe mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwanditsi Yolande Mukagasana yavuze ko ingabo zakoze Jenoside zitakwitwa iz’u Rwanda ahubwo ari Akazu kari karamunzwe n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Ati “Icyerekeranye n’ingengabitekerezo ya jenoside no kuyishyira mu bikorwa, byarabaye kandi mu gisirikare byari bikomeye cyane.”

Mukagasana avuga ko uretse kuba abari abasirikare ba FAR, baragize uruhare mu itegurwa rya Jenoside, ariko mu gihe cya Jenoside iyo bataza kwemera kuyikora itari kuba.

Kudashyigikira Jenoside byari ukwiyahura...

Mu gutegura neza abazashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, Leta ya Habyarimana ibinyujije mu gisirikare yashyizeho icyiswe “Auto-defense civile”, yatangije mu mwaka wa 1991 biturutse ku nama yatanzwe na Lt Col Gilbert Canovas wari umujyanama w’umuyobozi mukuru w’ingabo za leta.

Muri raporo Canovas yahaye Habyarimana ku wa 30 Mata 1991, yagaragazaga ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwo guha intwaro abaturage n’imyitozo mu gice cy’Umutara, cyane cyane mu zahoze ari Komini Muvumba na Rutare.

Mu bushakashati Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG yakoze igaragaza ko Inama y’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo tumaze kuvuga yemeje ko kugira ngo ibyasabwe na Perezida Habyarimana bishyirwe mu bikorwa, hagomba kubanza kwigwa neza ibirebana n’umwanzi uwo ariwe, akagaragazwa, nyuma hakagenwa neza uburyo bukwiye bwo guhangana nawe.

CNLG igaragaza ko iyo misiyo yahawe Etat major y’ingabo kugira ngo ikore inyigo igaragaza umwanzi w’u Rwanda uwo ariwe ndetse n’uburyo bwo kumurwanya.

Inyigo yarakozwe isohoka ku buryo bw’ibanga ku wa 21 Nzeri 1992 ishyizweho umukono na Colonel Deogratias Nsabimana wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, ayigenera Perezida Habyarimana n’abayobozi b’ingabo na jandarumori hose mu gihugu kugira ngo babyigishe abasilikare n’abajandarume.

Iyo nyandiko ni hamwe mu hagaragarira uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe na Leta ishyiraho imfashanyigisho yo gukwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu by’ingenzi byanditswe muri iyo nyandiko, bavugaga ko ‘Umwanzi ntakiri muri Uganda gusa, ahubwo aherereye mu gihugu imbere’, icyo bisobanuye ni uko hatangiye gahunda ya gutanya abaturage babashyamiranya ku buryo habonekamo ababi n’abeza, bityo abeza bakica ababi babyita kwikiza umwanzi.

Inyandiko ikomeza ivuga ngo ‘Umubare w’umwanzi imbere gihugu wiyongereye’ bishaka kumvisha ko abaturage bari mu gice cy’abeza bagomba gukanguka bakamenya ko abo mu gice cy’ababi ari benshi, bityo bikaba bisaba ko buri wese mu beza ashyiramo imbaraga zishoboka mu kwikiza ababi.

Rtd Gen Gatsinzi avuga ko hari igihe byajyaga bivugwa ko hari ibyitso mu gisivile ndetse no mu gisirikare ari nayo mpamvu abashakaga kwitandukanya n’umugambi wa Jenoside batapfaga kubona ababashyikigikira.

Ati “Navuga ku bo twajyaga dufatanya tugakora n’amatangazo dusa n’abiyahuye, tukavuga tuti muze dufatanye bamwe twanabakoraho bakavuga bati mureke ibyo mushaka gukora ntabwo aribyo.”

Avuga ko ubwo Ikibuga cy’indege cyari kimaze gufatwa ndetse na Camp Kanombe, abari muri Guverinoma yiyise iy’Abatabazi [niho Col Bagosora yakundaga kuba ari], bavuze ko ‘Ibyitso by’abasivile tumaze kubyikiza, ibyinshi hasigaye ibyo mu gisirikare’.

Yakomeje agira ati “Murumva ni abari badashyigikiye uwo mugambi wabo, n’ubwo umuntu atamenyaga no ni kanaka cyangwa kanaka.”

Rtd Gen Gatsinzi yavuze kandi ko nk’abasirikare babaga bari i Gitarama baje kubivuga nyuma y’urugamba, gusa ngo abantu benshi babaga bazi ko uwo mugambi uhari wa Jenoside uhari.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .