00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zabyaye amahari nyuma y’idindira ry’umushinga wo kubaka amacumbi y’abadiaspora washowemo miliyari 2 Frw

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 January 2021 saa 12:10
Yasuwe :

Imyaka itanu irashize, Abanyarwanda baba mu mahanga n’ab’imbere mu gihugu bahuje imbaraga mu mushinga mugari wiswe “Inzozi Hill Estate’’ wo kubaka inzu z’icyitegererezo za miliyari 2 Frw i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

“Inzozi Hill Estate’’ ni umushinga watekerejweho mu 2016, winjiwemo n’Abanyarwanda 270 babarizwa mu bice bitandukanye by’Isi. Igitekerezo cyari icyo kubaka inzu zigezweho bazajya baruhukiramo bari mu Rwanda ariko zikanabyazwa umusaruro.

Uyu mushinga biteganyijwe ko uzubakwa mu Kagari ka Gasharu, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge. Icyiciro cya mbere cyawo cya mbere cyagombaga kurangira huzuye inyubako 230 zo mu byiciro bitandukanye.

Ku ikubitiro abiyemeje kuwinjiramo buri wese yatanze miliyoni enye n’ibihumbi 800 Frw yo kugura ikibanza, 100$ yo kuba umunyamuryango, ibihumbi 105 Frw yo kugura icyangombwa cy’ubutaka n’ibihumbi 10 Frw yo guha uzajya akurikirana uwo mushinga.

Nyuma y’imyaka itanu, uyu mushinga usa n’uwadindiye, abawutanzemo amafaranga basabye guhabwa amakuru y’aho waheze ndetse banasaba guhabwa ubutabera ku cyo bise akarengane.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Dr. Joseph Ryarasa Nkurunziza, ni we watangije uru rugamba ndetse anabimenyesha inzego zirimo iz’Ubutabera n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Yagize ati “Kuri Murenzi Daniel [Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda ku Isi]. Abanyarwanda 270 baba mu Rwanda n’abo mu mahanga twakusanyije arenga miliyari 2 Frw yo kubaka inzu z’icyitegererezo muri Nyamirambo. Kugeza ubu ntiturabona inzu cyangwa ubutaka. Byashoboka ko dusubizwa amafaranga yacu?’’

Murenzi Daniel yahise amusubiza ko hashyizweho komite iri kunoza ibijyanye n’amategeko ndetse bizatangarizwa abanyamuryango mu minsi ya vuba.

Ati “Wakoze Joseph. Nyuma y’inama y’Inteko Rusange yateranye muri Kanama umwaka ushize, hashyizweho komite izakurikirana ibijyanye n’amategeko agenga uyu muryango ndetse bigeze mu cyiciro cya nyuma kugira ngo byemezwe. Vuba aha, komite izatangariza Inteko rusange ibyavuyemo ndetse n’abanyamuryango bazamenyeshwa.’’

Ibi byashimangiwe n’uwitwa Lie wagize ati “Ndi umwe mu bagize uyu mushinga, buri wese yaje ku giti cye no kuvamo k’umuntu ni ku giti cye. Ubutaka burahari ndetse Inama rusange twakoze kuri Zoom twashyizeho komite irimo n’akanama nkemurampaka, turi mu nzira zo gukora urwego rwanditse rwemewe n’amategeko.’’

Dr. Joseph Ryarasa usa n’utaranyuzwe n’iki gisubizo yakomeje avuga ko Murenzi Daniel uyobora Diaspora Nyarwanda ari gutera ubwoba abatanze ibitekerezo ku butumwa bwe.

Ati “Namenye muri iki gitondo ko uri kugerageza gutera ubwoba bamwe mu banyamuryango by’umwihariko abatanze ibitekerezo kuri tweets natangaje.’’

Ubu butumwa yabuherekesheje inyandiko zigaragaza ko Murenzi yiyanditseho ubutaka aho kubushyira ku banyamuryango bose.

Ibaruwa yanditswe n’Umujyi wa Kigali ku wa 20 Nyakanga 2020, igashyirwaho umukono n’Umuyobozi wawo, Rubingisa Pudence, yasabye Murenzi ko ubutaka bwishyuwe ku Mushinga wa Gasharu bukurwa ku mazina ye, bukandikwa mu y’Umushinga wa Rwanda Community Arusha abereye umuyobozi.

Yanamenyeshejwe ko mu myanzuro yafashwe harimo ko abanyamuryango bagira ubuzima gatozi ngo ubutaka bwagenewe gukorerwaho bwandikwe ku mazina y’umuryango wabo.

Muri Kanama 2020 kandi, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) narwo rwandikiye Umujyi wa Kigali rusaba ko abakozi barwo bari mu mushinga wa Inzozi Hill Estate bazajya bahagararirwa mu nama kuko na bo bafitemo imigabane.

Bijya gutangira, mu 2015 abakozi ba RURA bahuriye ku cyifuzo cyo kwiyubakira amacumbi, bashyiraho Koperative bise ‘Real Estate Investment Cooperative (REICO), yabonye ubuzima gatozi mu Ukwakira uwo mwaka.

Baje kugirwa inama yo guhuza umushinga wabo n’uwatekerejweho n’abo muri Diaspora, wa Inzozi Hill Development Project uyoborwa na Murenzi Daniel.

Nyuma yo kwemeranya imikoranire, REICO yashyize kuri konti yatanzwe na Murenzi 135 675 000 Frw y’abakozi 50 bari bemeye kwinjira mu mushinga.

Ibi bimenyetso biri mu byo Nkurunziza n’abandi bahurizaho bavuga ko Murenzi yafunguye koperative ayandikaho umutungo wabo ndetse amafaranga yabo yasesaguwe.

Murenzi aganira na One Nation Radio ya Diaspora Nyarwanda, yavuze ko kuvuga ko amafaranga yanyerejwe ari ibihuha.

Yagize ati “Ni ibintu byo gushaka gusebanya kuko uburyo umushinga wakozwe birazwi.’’

  Ishingiro ry’umushinga wo kubaka inzu zigezweho i Nyamirambo

Umushinga wo kubaka inzu zigezweho i Nyamirambo watangiriye mu Banyarwanda ba Arusha-Moshi bashaka kubaka inzu bashobora guturamo mu gihe baba basubiye mu Rwanda, bagatura hamwe.

Murenzi yavuze ko icyo gihe bandikiye uturere tugize Umujyi wa Kigali, aka Nyarugenge aba ariko kabasubiza muri Nzeri 2016, kabemerera ubutaka.

Ati “Igihe cyarageze hatangwa igitekerezo ko umushinga wagurwa ntibigaragare nko gucamo ibice. Ni umushinga utagamije inyungu, ahubwo buri wese yashoboraga kwinjiramo cyangwa akavamo nta mananiza. Mbere yo kugura ubutaka, umuntu yavagamo asubijwe amafaranga ye, ariko tumaze kugura ubutaka, abantu barenga 20 bagiraga impamvu zidasanzwe nko kurwara, uwumva umushinga utinze, twashatse abamusimbura.’’

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge yateranye ku wa 5 Ugushyingo 2017, ni yo yemeje ko abaturage 100 batuye aho umushinga wateganyirijwe bimurwa ku mpamvu z’igikorwa cy’inyungu rusange.

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda ku Isi, Murenzi Daniel, yitabye RIB mu bihe bitandukanye. Yavuze ko atiyandikishijeho ubutaka ashaka kwikubira ahubwo ari icyizere yagiriwe n'abanyamuryango kuko nta buzima gatozi "Inzozi Hill Estate'' ifite

Icyo gihe hatangiye uburyo bwo kwimura abaturage, avuga ko biri no mu byadindije umushinga.

Ati “Iby’ingenzi byarakozwe ariko Umujyi utubwira ko tutakwimura abantu mu nyungu rusange ngo tube tudafite ubuzima gatozi.’’

Aha ni ho yasobanuye ko ari ho ubutaka bwamwanditsweho kuko yagiriwe icyizere nk’umuyobozi.

Yakomeje ati “Nakoze indahiro imbere ya noteri nerekana ko mu byo nkora byose ntaho bihuriye n’umutungo wanjye bwite cyangwa uw’umuryango. Iyo nyandiko irahari.’’

“Iyo bavuga ko hari ikigo cyafunguwe cyari kuba kinyanditseho, ibyo twakoze nka huriro twari dufite, ndetse byabaye ngombwa ko babinyandikaho. Ni yo mpamvu narahiriye imbere ya noteri mu kugaragaza ko ari ubw’Abanyarwanda rusange.’’

Umudugudu uzubakwamo inzu z’Abanyarwanda baba hanze wahawe izina ‘Inzozi Hill Estate’ ariko ridafite ahantu ryanditse cyangwa ryemewe n’amategeko.

Ibi ni byo byatumye Umujyi wa Kigali usaba ko bihindurwa, amazina agashyirwa mu izina rusange.

Murenzi avuga ko mu gukemura ikibazo hashyizweho komite ishyiraho ubuzima gatozi ndetse bigeze ku rwego rwiza.

Ati “Uyu mushinga nturi mu izina ryanjye kuko ari uwanjye, ni abantu mpagarariye. Iyo ureba abavuga n’abatukana nta muntu uri mu Muryango w’Abanyarwanda ba Arusha-Moshi batangije igitekerezo. Bo baje nk’abandi banyamuryango twahaye ikaze.’’

Yasobanuye ko umushinga wari ugeze ku cyiciro aho buri wese yari agiye kubona nimero y’ikibanza cye (UPI).

Murenzi avuga ko we yahawe inshingano zo gushaka ubutaka ariko ubwo hari hagezweho igihe cyo kubutanga, bamwe bagiye muri RIB barabutambamira birawutinza.

Ati “Umushinga urimo abagera kuri 250 ariko abigumuye ntibagera kuri 20. Ni impamvu z’abantu bwite, hari igihe umuntu agira imyumvire itandukanye n’iy’abandi. Kuva umushinga watangira, hari abatarawukukiranye, gusa ikintu nyamukuru ni uko ubutaka buhari. Nta bujura buhari, ubutaka burahari.’’

  Akarere ka Nyarugenge kati ‘ubutaka burahari, iby’uwo byanditsweho ni iby’abanyamuryango

Umuyobozi Ushinzwe Imicungire y’Ubutaka mu Karere ka Nyarugenge, Dusabeyezu César, yavuze ibijyanye no kuba ubutaka bwanditswe ku muntu runaka bigenwa n’abanyamuryango.

Ati “Komite yaraje, abayobozi barayakiriye ndetse umushinga wabo wemezwa n’urwego rubifitiye ububasha nk’inama njyanama y’akarere, yemeza ko ari inyungu rusange. Ubutaka bwaraguzwe, burahari i Nyamirambo. Kuba butabyazwa umusaruro nanjye sinabimenya.’’

Yasobanuye ko ibyo kuba ubutaka bwanditse mu mazina ya Murenzi bijyanye n’imikorere y’abanyamuryango bahuriye mu mushinga.

Ati “Aho twagarukiye nk’akarere ni ukwemeza ko umushinga uri mu nyungu rusange, ibyo byarabaye.’’

Itegeko rigenga ubutaka riteganya ko iyo uwimura atari leta, agenda akumvikana n’abaturage, akabishyura.

Ati “Ibyo byabayeho ubutaka burishyurwa. Kuba rero bwaranditswe kuri Murenzi, ni ibyo bateganyije hagati yabo. Kuba bwamuvaho bukajya mu izina ry’umuryango ni bo bakwicara bagashaka uko babikemura.’’

Umushinga wo kubaka inzu z'icyitegererezo watangiye gutekerezwaho mu 2016 ariko na n'ubu uracyari mu nzozi kuko utaratangira gushyirwa mu bikorwa

  Umujyi wa Kigali winjiye muri iki kibazo

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko ikibazo cy’Abanyarwanda bashyize amafaranga yabo mu mushinga wa ‘Inzozi Hill Estate’ bari kugikurikirana.

Ati “Twavuganye na Murenzi atubwira ko bakoze inama, ubu dutegereje imyanzuro y’icyavuyemo ngo natwe tubafashe.’’

Yavuze ko gahunda zo gushyira mu bikorwa uwo mushinga zatinze, ariko basabye ko Murenzi abanza guhura nk’umuryango ukuriye abaguze kugira ngo bakomeze gukurikirana.

Rubingisa yijeje ko buri wese watanze amafaranga ye mu mushinga wa ‘Inzozi Hill Estate’ atazarengana ndetse hari kurebwa uko icyifuzo cyabo cyashyirwa mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe.

Umushinga wo kubaka inzu z'icyitegererezo washowemo miliyari ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda
Mu cyiciro cya mbere cy'uyu mushinga hateganyijwe kubakwa inzu 230
Ubu butaka buherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .