00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amahirwe y’ishoramari yari yararengejwe ingohe ahishe hagati y’u Rwanda na Zimbabwe

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 10 October 2021 saa 01:08
Yasuwe :

U Rwanda na Zimbabwe binyuze mu Ihuriro ry’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’ibihugu byombi (Rwanda – Zimbabwe Trade and Investment Conference) biherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu, aho byitezwe ko azarushaho gutuma ibihugu byombi birushaho kongera imikoranire.

Kuva mu 2017 Perezida Emmerson Mnangagwa yajya ku butegetsi muri Zimbabwe, umubano w’u Rwanda n’iki gihugu warushijeho gutera intambwe igaragara.

Ibi bishobora gushimangirwa n’uko ari nabwo ibihugu byombi byahisemo gufungura ambasade. U Rwanda rwafunguye ambasade muri Zimbabwe mu Ukwakira 2018, mu gihe Zimbabwe nayo yayifunguye i Kigali mu Ukwakira 2019.

Igitekerezo cyo gutangiza Rwanda – Zimbabwe Trade and Investment Conference kandi cyazanywe bwa mbere mu 2019, nyuma y’uko Perezida Emmerson Mnangagwa yari amaze gusura Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, akishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye no korohereza ubucuruzi.

Uyu mubano w’ibihugu byombi ushingiye ku kureba uko byarushaho gufatanya mu bintu bitandukanye hagamijwe kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage babyo.

Kuba ibihugu byombi byarahisemo gushyira imbaraga mu mubano n’ubutwererane bifitanye, ni uko hari amahirwe kimwe kibona mu kindi.

Zimbabwe ni igihugu kiri muri Afurika y’Amajyepfo gifite ubuso bwa 390,757 km2. Bitewe n’icyerekezo iki gihugu kirimo bituma kitabona uko gihahirana neza na Afurika yo hagati ndetse n’iyo mu burasirazuba. Ibi bituma Zimbabwe ibona u Rwanda nk’igihugu cyayifasha kwinjira muri utu turere turimo amasoko manini nk’irya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Rwanda kandi narwo rubona Zimbabwe nk’inzira yarufasha kugeza ibicuruza byarwo muri Afurika y’Amajyepfo.

’Rwanda – Zimbabwe Trade and Investment Conference’ ihanzwe amaso

Nyuma y’uko Perezida Emmerson Mnangagwa atanze igitekerezo cyo gutangiza ‘Rwanda – Zimbabwe Trade and Investment Conference’, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yagiriye uruzinduko muri Zimbabwe ku butumire bw’icyo gihugu, hemezwa ko iri huriro rizajya rihura buri mwaka mu rwego rwo gusangira ubunararibonye n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Bwa mbere iri huriro riherutse guteranira mu Rwanda kuva ku wa 28-30 Nzeri 2021, abanyepolitike, ba rwiyemezamirimo n’abandi bose barebwaga n’ibi biganiro baturutse mu bihugu byombi.

U Rwanda na Zimbabwe biherutse gusinya amasezerano y'ishoramari atandukanye yitezweho kubyarira umusaruro impande zombi

Guverinoma ya Zimbabwe yari ihagarariwe n’abantu 15 barimo abakozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, iy’ubucuruzi n’inganda, iy’ibidukikije abakora mu bukerarugendo no kwakira abantu ndetse n’abakora mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere muri Zimbabwe, ZimTrade. Iki gihugu kandi cyari gihagarariwe n’abayobozi 70 b’ibigo by’abikorera.

Ku ruhande rw’u Rwanda ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi 102 b’ibigo ndetse n’abagize Guverinoma 28.

Umuyobozi wungirije wa RDB, Zephanie Niyonkuru, yavuze ko mu minsi ibiri y’ibi biganiro hari byinshi byagezweho.

Harimo amasezerano atanu y’ubufatanye hasinywe hagati y’u Rwanda na Zimbabwe mu nzego z’ubukerarugendo n’ubucuruzi, ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe, ubufatanye hagati y’abikorera bo mu Rwanda na Zimbabwe, ubufatanye mu ikoranabuhanga n’ubufatanye mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.

Yavuze ko Guverinoma zombi zameranyije ibintu bitandukanye byafasha mu kuzamura ubucuruzi n’ishoramari birimo no kuva viza imwe y’ubukerarugendo.

Ati “Twemeranyije ko hejuru y’amasezerano y’ubufatanye twasinye tugomba gushyiraho n’ibindi bikorwa, mu byo twaganiriyeho hakaba harimo kwihutisha uburyo bwo gushyiraho viza imwe y’ubukerarugendo, ku buryo abashyitsi cyangwa ba mukerarugendo basuye kimwe muri ibi bihugu bashobora no gusura ikindi bidasabye kongera kwaka indi viza.”

“Twanaganiriye ku buryo bw’imicungire ya za Pariki z’Igihugu no kwimura inyamaswa, twemeranya ko mu byumweru bitatu biri imbere tuzakora urutonde rw’inyamaswa ibihugu byombi bishobora guhererekanya kugira ngo twongerere imbaraga ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi.”

Ku ruhande rw’abikorera nabo hari byinshi bemeranyije birimo nko kuba ikigo cyo muri Zimbabwe gikora ibijyanye n’ibikoresho byo mu nzu, Teecherz Home & Office cyemeye gutangiza ibikorwa byacyo mu Rwanda. Mu bindi bigo byagaragaje ubushake bwo gutangira gukorera mu Rwanda harimo Maka gikora ibijyanye no kuhira na ZimNyama gitunganya ibikomoka ku matungo na W2 Industries.

Hagati y’u Rwanda na Zimbabwe harimo kilometero 2776, nibura bifata iminsi iri hagati ya 10 na 12 kugira ngo imodoka ivuye mu gihugu kimwe igere mu kindi. Ibi bituma ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi burushaho kugorana.

Mu byaganiriweho harimo kureba ingamba zafatwa kugira ngo iyi minsi y’urugendo igabanuke binyuze mu korohereza ibyangombwa bisabwa mu bijyanye n’ubwikorezi.

Umuyobozi wungirije wa RDB yavuze ko mu bijyanye n’ubucuruzi indi ngingo yaganiriweho ari ijyanye no gufasha abikorera kuba batangiza ibikorwa byabo mu gihugu kimwe babikuye mu kindi no kwihutisha amasezerano azabafasha kwimurira igishoro mu kindi gihugu. Harimo no kwihutisha amasezerano azabafasha kudasoreshwa kabiri igihe bakorera mu bihugu byombi.

Zimbabwe iriteguye

Minisitiri w’ubucuruzi n’Inganda wa Zimbawe, Dr Sekai Nzenza na we wari witabiriye iri huriro yabwiye Sunday Mail ko ibi biganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda abibona nk’amahirwe adasanzwe.

Ati “Amahirwe ari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe aragutse cyane, by’umwihariko mu bijyanye n’inganda ndetse no kubyaza umusaruro umutungo kamere. Twamaze kubona umusaruro w’ibiganiro mu minsi mike ishize tugomba gukora ku buryo hajyaho visa imwe hagati y’ibihugu byombi, nta mpamvu yo kugira ngo buri gihugu kigire visa. Tuzategereza Guverinoma ibyemeze.”

Yavuze ko mu minsi mike iki gihugu kizakira itsinda ry’u Rwanda rikora mu bijyanye n’ubukerarugendo kugira ngo harebwe uko ibihugu byombi bitangira gukorana muri uru rwego.

Umuyobozi Mukuru wa ZimTrade, Allan Majuru yavuze ko iri huriro ari amahirwe adasanzwe y’ishoramari hagati y’ibihugu byombi. Yavuze ko iri huriro ryarangiye hasinywe amasezerano afite agaciro kza miliyoni z’Amadorali.

Yavuze ko ibimaze kugerwaho byagizwemo uruhare rukomeye na Ambasade n’Abakuru b’Ibihugu bombi.

Ati “Kwiyemeza kw’Abakuru b’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bijyanye no gushyiraho Ambasade muri Harere na Kigali, byatanze urubuga rukomeye rwo gukora ubucuruzi. Izi ambasade ebyiri zimaze gukora akazi gakomeye. Ibyo zabashije gukora mu myaka ibiri byashoboraga gufata imyaka itanu cyangwa irenga.”

Majuru yavuze ko Zimbabwe yiteguye gukoresha u Rwanda nk’amarembo ayinjiza ku yandi masoko.

Ati “Amahirwe ari hano ni menshi. Ibihugu byombi ntabwo bikora ku Nyanja ariko bihuriye ku nzira y’ubutaka. Turashaka gukoresha u Rwanda mu kwinjira muri Afurika y’i Burasirazuba. Twaherukaga Kinshasa, mu Burundi na Centrafrique.”

Yakomeje avuga ko Abanya-Zimbabwe bashobora kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Rwanda mu bijyanye n’ubuhinzi bw’indabo, ubukerarugendo, ubwubatsi n’uburezi.

Imibare igaragaza ko mu 2020 Zimbabwe yari ifite abaturage barenga miliyoni 14.86 mu gihe ubwiyongere bw’abaturage bwari kuri 2,3% muri icyo gihe.

Ubukerarugendo buri mu bigira uruhare runini mu musaruro mbumbe w’igihugu aho bugira 12%, ubuhinzi bugira uruhare rungana na 11%, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro 9%, mu gihe serivisi zigira uruhare rwa 16%. Zimbabwe ni Umunyamuryango wa SADAC, COMESA ndetse na ACP.

Perezida Paul Kagame yitabiriye iri Huriro ry’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y'u Rwanda na Zimbabwe
Iri huriro ryabaye umwanya mwiza wo gusuzuma amahirwe y'ishoramari ibihugu byafatanya kubyaza umusaruro
Abashoramari bagize umwanya wo kungurana ibitekerezo
Impande zombi zemeranyije gutangira gushyira mu bikorwa amasezerano zasinye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .