00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikilo gishobora kugera kuri miliyoni 40Frw: Ibyo wamenya ku ifunguro rya ‘caviar’

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 10 April 2024 saa 01:50
Yasuwe :

Ishobora kuba ari inshuro yawe ya mbere wumvise ifunguro ryitwa ‘Caviar’, noneho wakumva ingano y’amafaranga byagusaba kugira ngo wigurire ikilo ukumva umusatsi ukuvuye ku mutwe. Nanjye ni uko byangendekeye umunsi numva ko hari ibiryo ushobora gutakazaho miliyoni zitari nke, kugira ngo uhabwe ikilo kimwe gusa.

Caviar ni ifunguro ritegurwa mu magi y’amafi. Mu myaka yo hambere ryategurwaga mu magi akomoka ku mafi y’ubwoko bwa sturgeon aboneka cyane mu Nyanja ya Caspienne ndetse n’iy’Umukara.

Mu myaka ya vuba ariko ibi byagiye bihinduka kuko iri funguro rishobora gutegurwa mu magi y’amafi yo mu bwoko bwa Salmon, Trout, Lumpfish na Whitefish ariko yo agahenduka ugereranyije na caviar, y’umwimerere.

Caviar ishobora gutegurwa nk’ibyongerera ibiryo uburyohe ‘appetizer’, cyangwa ikaba ifunguro ubwayo. Ubwo byose bijyana n’amahitamo y’umuntu bitewe n’icyo akunda.

Mu kinyejana cya kane mbere y’ivuka rya Yesu, Umugiriki w’umuhanga mu by’imitekerereze Aristotle, yanditse inyandiko ikubiyemo ibijyanye n’iri funguro, uko ritegurwa n’ibanga rihishe mu buryohe bwaryo.

Ijambo caviar rikomoka ku rindi ‘khav-yar’ ryo mu rurimi ry’igi-persane, ryahimbwe n’abo muri Persia [Iran y’ubu], risobanura ‘Umutsima w’imbaraga’, akaba aribyo bituma benshi bavuga ko abanye-Persia, aribo bashobora kuba baravumbuye iyi ndyo.

Akenshi iri funguro ritegurwa mu magi y’amafi yo mu bwoko bwa sturgeon akuze cyane, harimo n’aba amaze imyaka 20 ibi bikanatuma riboneka [ifunguro] hake hashoboka.

Aya mafi akurwamo aya magi, agakorerwa isuku, akayungururwa kugira ngo atandukanywe n’ibindi nyuma akaminjirwaho umunyu mu rwego rwo kuyabika umwanya munini. Ubu buryo bwo kuyategura bivugwa ko bukomoka mu Bushinwa.

Hari amoko menshi cyane y’iri funguro arimo Almas Caviar, rishobora kugura $35.000 (hafi miliyoni 46 Frw), hakaba irizwi nka Beluga Caviar, rishobora kugura $7.500, n’andi menshi. Irishobora kugura amafaranga make ni irya Paddlefish Caviar, riboneka guhera kuri 875$ kuzamura.

Bimwe mu bituma aya mafunguro yose atandukana akanarutanwa ku biciro harimo inkomoko y’amagi yakoreshejwe, ni ukuvuga ifi yakuwemo amagi, imitegurire yayo, umwimerere n’uburyohe, amabara yayo n’ibindi bigenda bishingirwaho.

Ubu ibihugu by’u Butaliyani, u Bufaransa, Amerika ndetse n’u Bushinwa nibyo bibonekamo iri funguro kuko byinjiye mu bucuruzi bwaryo cyane, ariko n’ibindi nk’u Budage, Bulgaria, Pologne, Uruguay, Espagne nabyo bikaba byaratangiye kubenguka icyashara gishobora kuva muri ubu bucuruzi butamenyerewe henshi.

Caviar ni ifunguro ushobora kurya ryonyine cyangwa ukaba warikoresha nk'ibyongerera ibiryo bisanzwe uburyohe
Amabara yaryo aba atandukanye bitewe n'ubwoko bw'ifi
Amagi y'amafi yo mu bwoko bwa Sturgeon, niyo akorwamo ifunguro rw'umwimerere rya Caviar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .