00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran: Agahinda k’abagore bapimwa ‘ubusugi’ mbere yo gushyingirwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 August 2022 saa 01:17
Yasuwe :

“Warambeshye ndakurongora kubera ko utari isugi. Nta muntu wari kukurongora iyo aza kumenya ukuri.” Ni amagambo umugore witwa Maryam yabwiwe n’umugabo we ubwo bari bamaze gukorana imibonano mpuzabitsina ku nshuro ya mbere.

Maryam yagerageje gusobanurira umugabo we ko ari isugi n’ubwo atavuye amaraso mu gihe bakoraga imibonano mpuzabitsina, amwumvisha ko atigeze abonana n’undi muntu mbere.

Ku rundi ruhande ariko umugabo yanze kubyemera amusaba ko abanza kuzana icyangombwa cyerekana ko ari isugi.

Muri Iran, ubusugi mbere yo gushyingirwa ni ingenzi ku bakobwa benshi n’imiryango yabo, hari aho abagabo basaba icyangombwa cy’uko umukobwa ari isugi mbere yo gushyingiranwa.

Ku rundi ruhande ariko ni imigirire Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryamaganira kure rivuga ko ibangamira uburenganzira bwa muntu.

Uyu muco ntabwo ari mushya muri Iran kuko abakobwa iyo bamaze kwambikwa impeta bategereje gushyingirwa, bajya kureba abaganga bakabapima, niba batarigeze bakora imibonano mpuzabitsina nyuma.

Maryam waganiriye na BBC avuga ko ‘imishino’ ye yakwedukaga ku buryo adashobora kuva amaraso mu gihe arimo gukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo.

Ati “Byangije icyubahiro cyanjye. Ntabwo nigeze nkora ikibi icyo aricyo cyose ariko umugabo wanjye yakomeje antoteza. Nagerageje no kwiyahura.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo nzibagirwa iyo minsi y’icuraburindi. Natakaje hafi ibiro 20 muri icyo gihe.”

Nyuma y’imyaka ine, Maryam yagerageje kwiyahura, abayeho mu buzima bwo gutotezwa no guhohoterwa n’umugabo, baje gutandukana, urukiko rubaha gatanya.

Amajwi y’abasaba ko uyu muco ucika

Inkuru ya Maryam ni ukuri kw’ibikorerwa abagore benshi muri Iran. Kuba uri isugi mbere yo gushyingirwa biracyari ingenzi ku bakobwa benshi n’imiryango yabo.

Gusa hari abaharanira uburenganzira bw’abagore n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu bakomeje kuzamura amajwi yabo basaba ko byahagarara.

Ni inkundura yitabiriwe n’abagore n’abagabo baba abo muri icyo gihugu cyangwa hanze yaho.

Mu Ugushyingo 2021, hasinywe inyandiko [Petition] isaba ko ibi bintu bihagarara aho abarenga ibihumbi 25 bayisinyeho. Ni bwo bwa mbere gupima ubusugi muri Iran byabonye abantu babirwanya.

Ni inkundura kandi ishyigikiwe na OMS, ivuga ko gupima ubusugi bibangamira uburenganzira bw’abagore kandi bikwiye gucika n’ubwo uretse Iran hari ibindi bihugu nka Turukiya na Indonesia usanga bigifite uwo muco.

Abagore bo muri Iran bafite agahinda kubera icyemezo cyo kubapima ubusugi mbere yo gushyingirwa
Hari abangwa n'abagabo bakabasaba kubanza gushaka icyangombwa cyerekana ko ari isugi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .