00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali-Rubavu: Ruhumuriza niwe waraye ku mwanya wa mbere muri Kwita Izina Cycling Tour

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 June 2012 saa 08:29
Yasuwe :

Mu isozwa rya etape Kigali Rubavu, dore uko batatu ba mbere bakurikiranye;
1. Ruhumuriza Abraham 04h35’36”
2. Lagab Azzedine 04h35’39”
3. Chabane Hichem 04h36’35”
Ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu taliki ya 09 Kamena 2012 nibwo isiganwa ryo ku magare ryitiwe Kwita Izina ingagi ku nshuro yaryo ya 4 ryatangiye, aho iri siganwa ubu ryabaye mpuzamahanga, rikaba ryari ryitabiriwe n’abakinnyi batandukanye, barimo abanyamahanga ndetse n’Abanyarwanda.
Umunsi wa mbere bavuye Kigali berekeza Rubavu (...)

Mu isozwa rya etape Kigali Rubavu, dore uko batatu ba mbere bakurikiranye;

1. Ruhumuriza Abraham 04h35’36”

2. Lagab Azzedine 04h35’39”

3. Chabane Hichem 04h36’35”

Ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu taliki ya 09 Kamena 2012 nibwo isiganwa ryo ku magare ryitiwe Kwita Izina ingagi ku nshuro yaryo ya 4 ryatangiye, aho iri siganwa ubu ryabaye mpuzamahanga, rikaba ryari ryitabiriwe n’abakinnyi batandukanye, barimo abanyamahanga ndetse n’Abanyarwanda.

Umunsi wa mbere bavuye Kigali berekeza Rubavu ahakozwemo etapes 2 (Kigali – Kinigi na Musanze - Rubavu) uyu munsi warangiye umunyarwanda Ruhumuriza Abraham ari ku mwanya wa mbere.

Iri siganwa ryahagurutse i Kigali ku isaha ya Saa mbiri, abakinnyi bakomoka mu gihugu cya Algeria nibo bakomeje kuza imbere ndetse batsinda n’igice cya mbere cyo kuva Kigali werekeza Kinigi.

Ruhumuriza Abraham ukomeje kugaragaza ko akomeye koko kuva Kigali werekeza Kinigi ugakomeza Rubavu niwe uza ku mwanya wa mbere aho yirutse ahantu hareshya n’ibirometero 163.7 akaba yakoresheje amasaha 4, iminota 35 n’amasegonda 36. Uwaje ku mwanya wa kabiri ni umunya Algeria nawe wakoresheje amasaha 4, iminota 35 n’amasegonda 39 naho uwa gatatu aba Chabane Hichem nawe wakoresheje amasaha 4,iminota 36 n’amasegonda 35.

Nyuma yo kwegukana uyu mwanya, Ruhumuriza yatanganje ko yishimye cyane kuba yabashije kwitwara neza. Akomeza avuga ko bumviye inama z’umutozo nabo bagashyiramo imbagara kuko atakoze wenyine ahubwo ari ikipe. Ibi byemezwa na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY, Bayingana Aimable, aho yatangaje ko abakinnyi b’u Rwanda bakomeye, gusa ikikibura akaba ari ugukina nk’ikipe bakabasha gusoza neza kuko batangira neza ariko bagasoza nabi.

Yakomeje avuga ko n’ubwo Ruhumuriza yabaye uwa mbere yakomeje kugenda akebuka inyuma nabyo bikamutwara umwanya. Bayingana akaba yashoje avuga ko icyizere kigihari ko amagare azatera imbere kuko hari kuzamuka abana bato kandi bagaragaza ingufu muri uyu mukino.

Kigali-Kinigi: Lagab niwe wabaye uwa mbere

N’ubwo Ruhumuriza ari we waraye ku mwanya wa mbere mu ntera iva Kigali-Kinigi-Rubavu, mu gace ka mbere ko kuva Kigali werekeza Kinigi ahareshya n’ibirometero 100.7, umunya Algeria Lagab niwe waje ari uwa mbere aho yakoresheje amasaha 3, iminota 2 n’amasegonda 36, Ruhumuriza yaje amukurikiye aho yakoresheje nawe amasaha 3, iminota 2 n’amasegonda 36, Chabane Hichem nawe w’umunya Algeria yaje ku wanya wa 3 aho yakoresheje amasaha 3, iminota 3 n’amasegonda 28. Naho Byukusenge Nathan akaba yaje ku mwanya wa 4 akoresheje amasaha 3,iminota 4 n’amasegonda 08.

Abakinnyi bose batangiye irushanwa ari 51 barimo 17 b’u Rwanda bari mu makipe 3 ariyo Kalisimbi, Akagera na Muhabura. Andi makipe ni Algeria, Kenya, Uganda, u Burundi na Ethiopia.

Uyu munsi barava Rubavu berekeza Kigali

Ubusanzwe isiganwa ryo Kwitaza Izina ingagi rimara iminsi 2, uyu munsi ku cyumweru taliki ya 10 Kamena 2012, abasiganwa barahuguruka i Rubavu berekeza mu Mujyi wa Kigali, aho baza gusiganwa ibirometero 158 ntaho bahagaze, bitandukanye no ku munsi w’ejo aho banyuze mu Kinigi.

Umunyarwana Ruhumuriza Abraham waraye ku mwnaya wa mbere yatangaje ko yizeye ko azakora ibishoboka byose u Rwanda rukegukana umwanya wa mbere muri iri siganwa kandi birashoboka. Yagize ati: “Uyu mwenda w’umuhondo uhambwa umukinnyi wa mbere ntabwo tuzawutanga, tuzahatana kugera i Kigali”.

Gusa aba bakinnyi bakomoka muri Algeria, cyane Lagab biragaragara ko bakomeye cyane ndetse banafite inararibonye muri uyu mukino. Byose birashoka kuko n’abakinyi b’u Rwanda barimo kugenda bigaragaza cyane, uretse Byukusenge, Ruhumuriza , Habiyambere, Gasore, Rudahunga basanzwe bamenyereye nk’abakinnyi beza kandi bakomeye hari abandi bakinnyi bakiri bato bakomeje kugenda bagaragaza ko bazavamo abakinnyi beza aha twavuga nka Hadi Janvier, Bintunimana Emile, Habiyaremye Joseph, bose barimo kugargaza ingufu cyane.

Uretse aba kandi hari uwitwa Mbarushimana Jacques, Ntibitura Issa; bose bakaba barimo kuzamuka neza n’ubwo aribwo bakinjira mu mikino nk’iyi ikomeye.

Ferwacy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .