00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#TdRwanda 2024: MySol yegereje Abaturarwanda umurasire wifashishwa n’inganda

Ibinyujije muri Tour du Rwanda, Sosiyete itanga Ingufu z’Amashanyarazi akomoka ku mirasire y’Izuba, MySol, yegereje Abaturarwanda serivisi nshya zirimo umurasire wiswe (Solar Business System) ushobora kwifashishwa n’inganda

MySol iri mu bafatanyabikorwa baherekeje Tour du Rwanda 2024; ni umwaka wa gatandatu yitabiriye iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 16 kuva mu 2009 ribaye mpuzamahanga.

Nyuma ya etapes ebyiri zimaze gukinwa, Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech ni we uyoboye abandi ku rutonde rusange.

MySol yahisemo gukoresha isiganwa mu kwegereza abakiliya bayo ibicuruzwa bitandukanye birimo bitatu bishya nk’umurasire munini ushobora gukoreshwa n’inganda. Hari kandi ibyuma bishyushya amazi ndetse n’amatara y’umutekano.

Umuyobozi wungirije ushinzwe kwamamaza Ibikorwa muri MySol, Sinavyigize Ndahumba Fabrice, yavuze ko intego ari uko Abaturarwanda babaho neza bifashisha MySol.

Ati “Turi kubwira Abaturarwanda kubaho neza na MySol binyuze mu bicuruzwa bitatu bishya dufite byiyongera ku bisanzwe by’imirasire itandukanye n’ibindi.”

“By’umwihariko uyu mwaka dufite umurasire mushya munini wa 3Kw, 5Kw na 8Kw ushobora kwifashishwa n’inganda cyangwa ingo zifite ibikoresho byinshi bikenera amashanyarazi. Hari kandi ibyuma bishyushya amazi kuva kuri litiro 100 kugera kuri 300.”

Sinabyigize yakomeje avuga ko abantu bacyumva MySol nkitanga imirasire gusa kandi ifite n’ibindi bicuruzwa bitandukanye bityo yifashishije Tour du Rwanda mu kubyegereza Abaturarwanda.

Ati “Muri rusange abantu baracyumva MySol nk’itanga imirasire gusa kandi dufite n’ibindi byinshi. Ni muri urwo rwego rero dukoresha Tour du Rwanda igera mu gihugu hose kuko natwe ariho twifuza kugera.”

Iyi sosiyete yageze mu Rwanda mu 2014 yitwa Mobisol Rwanda. Kuva icyo gihe yungutse abakiliya barenga 268,000 bakoresha ingufu zisubira ndetse byahinduye ubuzima bw’abarenga 400.000.

Ni mu gihe kandi abangana na 67.3% bamaze kwishyura imirasire yabo.
Mu 2020, ENGIE Group yaguze Mobisol, Fenix International na ENGIE PowerCorner bituma ibi bigo byose bihurizwa hamwe mu cyitwa ENGIE Energy Access yasimbuye izina rya Mobisol yitwa MySol.

MySol igenda isobanurira abaturarwanda serivisi n'ibicuruzwa byayo
Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubucuruzi no kwamamaza Ibikorwa muri MySol, Sinavyigize Fabrice yavuze ko Abaturarwanda bagomba kubaho neza na My Sol
Ndimbati ni umwe mu bakorana na MySol muri Tour du Rwanda
Abakobwa bafasha MySol gusobanurira no gusakaza serivisi zayo muri Tour du Rwanda

Special pages
. . . . . .