00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Atlanta: Abashoramari b’u Rwanda n’Amerika baganiriye ku gutsura imikoranire

Yanditswe na

Meilleur Murindabigwi

Kuya 20 September 2014 saa 06:00
Yasuwe :

Amagana y’abashoramari na ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda n’Abanyamerika mu mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 19 bagiranye ibiganiro hagamijwe kurebera hamwe uburyo ubucuruzi ku mpande zombi bwarushaho kujya mbere.
Ibi biganiro byabereye mu Mujyi wa Atlanta rwagati, byateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’Urugaga rw’Abikorera (PSF); Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya PSF, Benjamin Gasamagera yararikiye abashoramari b’abanyamahanga bari bitabiriye iki gikorwa ku bwinshi, ko (...)

Amagana y’abashoramari na ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda n’Abanyamerika mu mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 19 bagiranye ibiganiro hagamijwe kurebera hamwe uburyo ubucuruzi ku mpande zombi bwarushaho kujya mbere.

Ibi biganiro byabereye mu Mujyi wa Atlanta rwagati, byateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’Urugaga rw’Abikorera (PSF); Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya PSF, Benjamin Gasamagera yararikiye abashoramari b’abanyamahanga bari bitabiriye iki gikorwa ku bwinshi, ko basura u Rwanda, bakihera ijisho ubwabo amahirwe y’ishoramari babwirwa ko ari mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RDB Gatare Francis yatanze ikiganiro cyanyuze benshi, agaragaza mu buryo burambuye ibice bitandukanye byashorwamo imari mu Rwanda, dore ko kuri ubu ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika aho byoroshye gushora imari; ku rutonde rwa Doing Business rwavuye ku mwanya wa 52 rugera ku mwanya wa 32 mu mwaka umwe gusa ndetse n’ ubwiyongere bw’ubukungu bukaba ku kigero gisaga 7% buri mwaka n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa RDB Gatare Francis yatanze ikiganiro cyanyuze benshi

Bamwe mu Banyamerika bitabiriye ibi biganiro barimo Trevor Williams uyobora ikinyamakuru Global Atlanta na Katerina Taylor, Umuyobozi w’Icyumba cy’Ubucuruzi cya DeKalb (DeKalb County Chamber of Commerce) Atlanta, batanze ikiganiro ku ishoramari bafatanije na Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi Francois Kanimba ndetse na Jack Kayonga, Umuyobozi wa Chrystal Ventures.

Umuyobozi Mukuru ucyuye igihe wa PSF, Hannington Namara wari MC muri iki gikorwa yahaye umwanya Taylor, umushoramari w’Umunyamerika ufite inkomoko muri Afurika, wavuze ijambo n’ikiniga cyinshi mu mivugire itsindagira buri jambo nk’uko abapasiteri bakunze kubigenza, agaragaza urukundo afitiye Afurika n’uburyo yiyumva bisesuye muri uyu mugabane, yagize ati “Reka rero mbabwire, ubutaha nimugira aho mushaka kujya aho ari ho hose, nuzaba ufite viza yo kukujyana Paris uzayisimbuze ikujyana mu Rwanda!”

Abashoramari na ba rwiyemezamirimo barenga 238 baturutse mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira Rwanda Day Atlanta 2014 bari bitabiriye ibi biganiro hafi ya bose, kuri bo yari amahirwe yo gushaka imikoranire n’abashoramari b’Abanyamerika.

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO

Meilleur Murindabigwi/ Atlanta, Georgia


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .