00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu by’ingenzi ugomba kumenya kuri Rwanda Day Atlanta 2014

Yanditswe na

Meilleur Murindabigwi

Kuya 19 September 2014 saa 04:09
Yasuwe :

Ku nshuro ya gatandatu, Rwanda Day igiye kongera guhuza ibihumbi by’Abanyarwada baba mu mahanga ndetse n’inshuti z’u Rwanda; kuri ubu Umujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia ni wo uzaberamo ibikorwa bitandukanye biteganyijwe birimo na bimwe bidasanzwe muri iki gikorwa nk’ umuganura, guhuza abashaka akazi n’abagatanga, n’ibindi. Rwanda Day ni umwanya Abanyarwanda baba mu gihugu ndetse no mu mahanga, kimwe n’inshuti z’u Rwanda, bahura bakaganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu, hakabaho kumara (...)

Ku nshuro ya gatandatu, Rwanda Day igiye kongera guhuza ibihumbi by’Abanyarwada baba mu mahanga ndetse n’inshuti z’u Rwanda; kuri ubu Umujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia ni wo uzaberamo ibikorwa bitandukanye biteganyijwe birimo na bimwe bidasanzwe muri iki gikorwa nk’ umuganura, guhuza abashaka akazi n’abagatanga, n’ibindi.

Rwanda Day ni umwanya Abanyarwanda baba mu gihugu ndetse no mu mahanga, kimwe n’inshuti z’u Rwanda, bahura bakaganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu, hakabaho kumara amatsiko bamwe mu Banyarwanda baba bamaze igihe kitari gito batagera mu Rwanda babwirwa aho rugeze, bityo buri wese agasuzumira hamwe n’abandi uruhare rwe mu iterambere ryarwo.

Uyu mwaka, Rwanda Day itandukanye cyane n’izayibanjirije kuko iteganyijwemo ibikorwa bitigeze bikorwa mu nshuro eshanu ziheruka; Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Paris mu Bufaransa, Boston muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, London mu Bwongereza na Toronto muri Canada.

Perezida Kagame ageza ijambo ku Banyarwanda, inshuti zabo n'abanyamahanga bitabiriye Rwanda Day 2013 yabereye London mu Bwongereza

Bimwe mu by’ingenzi ukwiriye kumenya ku muteguro wa Rwanda Day Atlanta 2014…

Umuganura

Mu ijoro ryo kuwa 20, hazabaho gusangira ifunguro rijyanye n’umuco Nyarwanda w’Umuganura. Ugenekereje mu rurimo rw’ Icyongereza, Umuganura ni “Thanksgiving”.

Mu muco nyarwanda, Umuganira uba ari igihe cy’ubusabane hagamijwe kwishimira umusaruro uba waragezweho; u Rwanda rwageze kuri byinshi muri iyi myaka 20 ishize, iki rero kizaba ari igihe cyo kubyishimira hamwe, aho Abanyarwanda bavuye mu Rwanda bakaza Atlanta n’abatuye mu mahanga hamwe n’ inshuti z’u Rwanda bazabyishimira.

Job Fair – Guhuza abashaka akazi n’abagatanga

Mu rwego rwo gufasha abifuza kubona akazi mu Rwanda ndetse n’abagatanga, muri Rwanda Day 2014 hateguwe igikorwa giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu. Hari benshi mu Banyarwanda baba hanze usanga baraminuje, ariko by’umwihariko baba bifuza kuza gukorera mu Rwanda ariko ugasanga batazi ahari amahirwe y’akazi, ku buryo uku guhura biza kubabera ingirakamaro.

Job Fair yateguwe na Job in Rwanda, sosiyete isanzwe itanga serivisi zo guhuza abakozi n’abakoresha mu Rwanda biciye ku murongo wa internet, ndetse no mu gikorwa ngarukamwaka kizwi nka “Career Fair”.

Bamwe mu bayobozi b'u Rwanda, Abanyarwanda batuye mu mahanga n'inshuti zabo bakurikiye impanuro za Perezida Kagame

Inama iri buhuze abacuruzi

Kuri uyu wa Gatanu kandi hateganyijwe inama iri buhuze abacuruzi baturutse mu Rwanda ndetse n’abakorera hanze yarwo, aho haba hagamijwe gusangira ubunararibonye, abo hanze y’igihugu bakareba intambwe yatewe mu gihugu cyabo kimwe n’ amahirwe bagira y’ishoramari, mu gihe abo mu gihugu nabo baboneraho umwanya wo gushaka isoko ibikorerwa mu Rwanda ndetse no kwagura ubucuruzi bwabo.

Ibindi biteganijwe:

Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Paul Kagame azageza ijambo ku bazitabira Rwanda Day 2014, nyuma banagirane ikiganiro.

Ibindi biganiro bizatangwa bizibanda ku gushakira urubyiruko imirimo ndetse n’andi mahirwe ashoboka, kuganira ku kwihaza no kwigira (soma kwiigira) mu bukungu ndetse no ku gaciro k’Abanyarwanda bafite aho baba hose.

Hateganijwe kandi imurikabikorwa ryerekana ahari amahirwe y’ ishoramari rizaba tariki 20 Nzeli, aho hazerekanwa amahirwe ari mu ishoramari mu bikorwa bitandukanye birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, ubuhinzi bw’icyayi na kawa ndetse n’ibireba ubwubatsi

Imyidagaduro…

Abahanzi nyarwanda barimo King James, Teta Diana, Alpha, K8 Kavuyo, The Ben, Meddy, Massamba Intore na Nzayisenga Sophia bazasusurutsa abazitabira Rwanda Day.

Perezida Kagame akunda kugaruka ku kwigira no kwihesha agaciro bikwiriye Abanyarwanda bose
Abanyarwanda baturutse imihanda yose bitabira Rwanda Day 2013 mu Bwongereza

Meilleur Murindabigwi/ Atlanta, Georgia


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .