00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri Rwanda Day bazasubiza amaso ku rugendo u Rwanda rwakoze mu myaka 20 ishize

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 16 September 2014 saa 10:58
Yasuwe :

Ku munsi wahariwe u Rwanda “Rwanda Day” uteganyijwe ku wa 20 Nzeri i Atlanta imbaga y’Abanyarwanda n’inshuti z’igihugu bayobowe na Perezida Paul Kagame bazagaruka ku rugendo u Rwanda rwakoze ruva mu icuraburindi rya Jenoside rugana ku iterambere ryihuse.
Ku nsanganyamatsiko “Agaciro: Our Choice” (Agaciro: Twahisemo) Rwanda Day izagaragaramo impirimbanyi z’Uburenganzira bwa muntu nka Ambasaderi Andrew Young, Dr Bernice A.King , abacuruzi bakomeye b’Abanyamerika n’Abo mu Rwanda ndetse n’abahanzi (...)

Ku munsi wahariwe u Rwanda “Rwanda Day” uteganyijwe ku wa 20 Nzeri i Atlanta imbaga y’Abanyarwanda n’inshuti z’igihugu bayobowe na Perezida Paul Kagame bazagaruka ku rugendo u Rwanda rwakoze ruva mu icuraburindi rya Jenoside rugana ku iterambere ryihuse.

Ku nsanganyamatsiko “Agaciro: Our Choice” (Agaciro: Twahisemo) Rwanda Day izagaragaramo impirimbanyi z’Uburenganzira bwa muntu nka Ambasaderi Andrew Young, Dr Bernice A.King , abacuruzi bakomeye b’Abanyamerika n’Abo mu Rwanda ndetse n’abahanzi nyarwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana avuga ko Rwanda Day izaba ari umwanya uzahuza Abanyarwanda bakaganira ku ho bavuye mu myaka 20 ishize n’icyo bakwiye gukora ngo bubake ahazaza heza.

Ati “Hashize imyaka 20 u Rwanda ruvuye mu macakubiri yaruroshye muri Jenoside yakorewe Abatutsi , muri Rwanda Day Abanyarwanda bazahura bishimire iterambere bagezeho kuva icyo gihe kandi bihe inshingano zo gukorera hamwe bubaka igihugu cyunze ubumwe kandi kihesha agaciro mu bisekuru bizaza”.

Abatumirwa batandukanye bazaganira ku bukungu ku Gaciro no ku buringanire ibirori bisozwe n’Umuganura nk’ikimenyetso cy’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho n’icy’icyizere cy’ahazaza.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .