00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Day Atlanta ishobora kwitabirwa ku buryo budasanzwe

Yanditswe na

Valens Munyabagisha

Kuya 15 September 2014 saa 09:31
Yasuwe :

Muri iyi minsi inkuru ivugwa cyane mu Banyarwanda baba muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni Rwanda Day izabera mu Mujyi wa Atlanta, byamaze kugaragara ko izaba idasanzwe.
Kugeza ubu abamaze kwiyandikisha bararenga 1500, uwo mubare uka ari munini cyane ugereranyije n’izindi Rwanda Days zayibanjirije, kuko abenshi ari abiyandikisha ari uko bahageze.
Umubare w’Abanyarwanda baturuka mu Rwanda uragenda wiyongera. Amakuru atugeraho avuga ko abagera kuri 300 bamaze kwiyandikisha, ku buryo (...)

Muri iyi minsi inkuru ivugwa cyane mu Banyarwanda baba muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni Rwanda Day izabera mu Mujyi wa Atlanta, byamaze kugaragara ko izaba idasanzwe.

Kugeza ubu abamaze kwiyandikisha bararenga 1500, uwo mubare uka ari munini cyane ugereranyije n’izindi Rwanda Days zayibanjirije, kuko abenshi ari abiyandikisha ari uko bahageze.

Umubare w’Abanyarwanda baturuka mu Rwanda uragenda wiyongera. Amakuru atugeraho avuga ko abagera kuri 300 bamaze kwiyandikisha, ku buryo bishoboka ko bazagera kuri 400.

Muri rusange Rwanda Day ishobora kuzitabirwa n’abantu bari hagati ya 3,500 na 4,000. Byayobeye Abanyamahoteli ku buryo kuva mu mpera z’icyumweru gihize, umuntu wese uhamagaye kuri hoteli mu mujyi wa Atlanta ashaka icyumba babanza kumubaza niba ari Umunyarwanda.

Ikindi gishya, ni uko noneho urubyiruko ruba muri Amerika arirwo rwafashe iya mbere mu kwiyandikisha hafi 80%, kandi akaba arirwo rufite uruhare runini mu gutegura uwo munsi. Urugero ni RwandaConnect, ishyirahamwe ry’urubyiruko ruba Atlanta rwiyemeje kuba iteme hagati y’urubyiruko rwose ruba muri USA na Canada, ndetse rukaba rwaratangiye no gutegura ingando izahuza abasore n’inkumi b’Abanyarwanda bose muri 2015.

Ikindi gitangaje ni abantu benshi twabonanye basanzwe bazwiho kutavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ubundi babaga bari mu myigaragambyo mu gihe abandi babaga bari muri Rwanda Day, biyemeje gukurikirana imihango yose kuri za Radio na Television. Bose usanga mu modoka zabo bumva Radio Rwanda, Isango Star, KT Radio, Flash FM n’izindi kubera ikoranabuhanga rigezweho. Abazi gufata ibyemezo vuba bo biyemeje kuza muri Rwanda Day. Batubwira ko babonye Rwanda Day ari igikorwa kigamije iterambere ry’u Rwanda hatitawe ku bitekerezo bya politiki.

Abanyarwanda bagaragaje ibyishimo byinshi byo kuzitabira Rwanda Day Atlanta ni ababa muri North Carolina mu mijyi ya Raleigh na Charlotte.

Ubwo kuwa Gatanu tariki ya 12 Nzeri no kuwa 13 Nzeri twabasuraga mu rwego kurebera hamwe aho imyiteguro ya Rwandaday igeze, bavuze ko ari ibyishimo byinshi kubona abayobozi baza kubasura ngo babagezeho amakuru mpamo yo mu Rwanda, bityo bakaba biyemeje ko bose bazaba bari Atlanta, kuko kugerayo mu modoka ari amasaha ane gusa.

Igishimishije ni ukuntu imodoka z’abo basore n’inkumi bazitatse. Kubera ko muri Amerika bitari ngombwa gushyiraho nimero y’imodoka, muri uwo mwanya bahashyize ibendera ry’u Rwanda, imyenda yabo nka za jackets zisanzwe zigaragaza amakipe bakunda bashyizeho ibendera ry’u Rwanda, byose kugira ngo bagaragaze ko ari Abanyamerika bakomoka mu Rwanda.

Bavuga ko muri iki gihe kuba Umunyarwanda bibahesha agaciro. Umunyarwanda wese uri muri Amerika bamwubaha, akaba ariyo mpamvu umuhigo wabo ari uko Rwanda Day Atlanta 2014 izaruta izindi zose zabanje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .