00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sentore, Sophia na Emmy biyongereye mu bazaririmba muri Rwanda Day i Atlanta

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 12 September 2014 saa 09:35
Yasuwe :

Mu gihe habura icyumweru kimwe ngo habe Rwanda Day izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Atlanta wo muri Leta ya Georgia, ku rutonde rw’abahanzi bazataramira abazitabira iki gikorwa hiyongereyeho Jules Sentore, Sophia Nzayisenga na Emmy.
Aba bahanzi baje biyongera kuri Masamba, Meddy, The Ben, K8, King James na Teta.
Ku murongo wa Telefone, Jules Sentore yabwiye IGIHE ko yishimiye ndetse yiteguye gutaramana n’Abanyarwanda bazitabira Rwanda Day i Atlanta. Jules Sentore (...)

Mu gihe habura icyumweru kimwe ngo habe Rwanda Day izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Atlanta wo muri Leta ya Georgia, ku rutonde rw’abahanzi bazataramira abazitabira iki gikorwa hiyongereyeho Jules Sentore, Sophia Nzayisenga na Emmy.

Aba bahanzi baje biyongera kuri Masamba, Meddy, The Ben, K8, King James na Teta.

Ku murongo wa Telefone, Jules Sentore yabwiye IGIHE ko yishimiye ndetse yiteguye gutaramana n’Abanyarwanda bazitabira Rwanda Day i Atlanta.

Jules Sentore amenyerewe mu ndirimbo zifite aho zihuriye n’injyana Gakondo ndetse anabarizwa mu itsinda rya Gakondo ribamo Masamba, Ngarukiye Daniel, Teta n’abandi. Niwe waririmbye indirimbo nka Dutaramane, Indashyikirwa, Ngera remix n’izindi.

Sophie Nzayisenga nawe uzitabira uyu munsi, azwi mu gukirigita inanga gakondo. Uyu mutegarugori wamamaye mu Rwanda kubera ubu buhanga bwe, ni mwene Kirusu Thomasnawe wari uzwi mu gucuranga inanga.

Emmy nawe yatangarije IGIHE ko yamaze kuvugana na Ambasade y’ u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba azaririmba mu gitaramo giteganyijwe kuhabera. Yakomeje avuga ko ubu agiye kumara iminsi ari mu myitozo yihariye hamwe na Producer Lick Lick.

Abahanzi bazitabira Rwanda Day i Atlanta barimo ibyiciro bibiri. Hari abazajyayo baturutse mu Rwanda aribo: King James, Masamba, Sentore, Sophie Nzayisenga, Teta; hakaba n’abasanzwe baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo The Ben, K8 Kavuyo, Emmy na Meddy.

“Rwanda Day”, ni umunsi uhuza Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, hakaganirwa ku iterambere ry’igihugu, kuri iyi nshuro uzaba kuwa 20 Nzeri 2014 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Atlanta muri Leta ya Georgia.

Muri Rwanda Day izabera i Atlanta, Perezida wa Repuburika Paul Kagame azaganira n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, hagamijwe iterambere ry’igihugu.

Muri Rwanda Day iheruka kubera i Londres mu Bwongereza mu 2013, Perezida Kagame yagize ati “Rwanda Day ntabwo ari umunsi mukuru gusa, ahubwo ni umwanya wongera kuduhuza mu rwego rwo gushakira hamwe icyateza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda mu buryo butandukanye.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .