00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwitabire bukomeye bw’Abanyarwanda muri Rwanda Day 2014- Amafoto

Yanditswe na

Meilleur Murindabigwi

Kuya 20 September 2014 saa 07:06
Yasuwe :

Amagana y’ Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu bazindukiye ahabera Rwanda Day mu Mujyi wa Atlanta, muri Leta ya Georgia ahateganyijwe umunsi nyir’izina wa Rwanda Day igiye kuba ku nshuro yayo ya gatandatu.
Uyu munsi ukomeye cyane umaze kumenyerwa kuba ngarukamwaka byanaba ngombwa ukaba inshuro zirenga imwe mu bihugu bitandukanye, usanga aho utaragera bawifuza bitewe n’akamaro ufite mu guhuza u Rwanda n’abana barwo (n’inshuto zabo) batuye mu mahanga.
Rwanda (...)

Amagana y’ Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu bazindukiye ahabera Rwanda Day mu Mujyi wa Atlanta, muri Leta ya Georgia ahateganyijwe umunsi nyir’izina wa Rwanda Day igiye kuba ku nshuro yayo ya gatandatu.

Uyu munsi ukomeye cyane umaze kumenyerwa kuba ngarukamwaka byanaba ngombwa ukaba inshuro zirenga imwe mu bihugu bitandukanye, usanga aho utaragera bawifuza bitewe n’akamaro ufite mu guhuza u Rwanda n’abana barwo (n’inshuto zabo) batuye mu mahanga.

Rwanda Day 2014 yatumye Umujyi wa Atlanta uba ihuriro nyarwanda aho kuri ubu hari urujya n’uruza rw’ Abanyarwanda baturutse imihanda yose muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abavuye mu Rwanda no mu yandi mahanga n’inshuti z’u Rwanda, ariko bose bahuriye ku gukunda igihugu no guharanira ko iterambere ryacyo ryakomeza ubudasitara.

Amagana y'Abanyarwanda biyandikishaga mu biganiro na gahunda zitandukanye za Rwanda Day 2014

Mu gihe Abanyarwanda bahahuriye bategerezanye amatsiko kuza kuganira na Perezida Kagame umaze kumenyerwaho gutanga impanuro zuje ubwenge n’ubunararibonye, Rwanda Day 2014 yabimburiwe n’imurikabikorwa n’ubu rigikomeza, ndetse n’igikorwa cyo guhura kw’abashaka akazi n’abagatanga (Job Fair).

Urubyiruko rwitabiriye Rwanda Day 2014 kandi rwahuriye mu biganiro aho rwasobanuriwe amahirwe ari mu nzego zitandukanye mu Rwanda nko kwihangira imirimo, uburezi n’ahandi.

Amwe mu mafoto y’uko byifashe...

Abari mu mirimo itandukanye barakorana ibakwe ngo abitabiriye Rwanda Day bagubwe neza
Bamwe mu bashinzwe kwandika no kwakira abitabiriye uyu munsi
Urubyiruko rutegerezanye amatsiko impanuro za Perezida Kagame
Urubyiruko n'abakuze bitabiriye uyu munsi udasanzwe
Sosiyete Job in Rwanda yatangije Job Fair ahahurira abakeneye abakozi ndetse n'abashaka akazi mu Rwanda
Sosiyete zitandukanye zahawe umwanya mu imurikabikorwa
Ibigo byinshi byahujwe n'ababikeneyemo serivisi runaka mu cyiswe "Job Fair"
Eric Kabera aramurika ibikorwa bya Kwetu Film Institute na Rwanda Cinema Center
Umunyamideli Francis Zahabu aramurika imyenda akorera mu Rwanda
Bimwe mu bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda byamuritswe muri Rwanda Day Atlanta
Abacuruzi baturutse mu Rwanda bahawe umwanya wo kumurika ibikorwa byabo
Abanyarwanda benshi bategerereje mu cyumba baraganiriramo na Perezida Kagame
Urugwiro n'urukumbuzi nibyo byaranze abitabiriye Rwanda Day Atlanta
Abanyarwanda bari Atlanta bishimiye ko bagiye guhura n'Umukuru w'Igihugu

Meilleur Murindabigwi/ Atlanta, Georgia


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .