Byabereye mu masaha ya nyuma ya Saa Sita kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije IGIHE ko abagabo barimo umwe w’imyaka 40 n’uwa 21 bari bari kwasa igiti cyagwishijwe n’imvura kikagwa mu mukoki.
Yagize ati " Bari barimo kwasa igiti cyaraye kigushijwe n’imvura kigwa mu mukoki, umukingo w’iyo nkangu wabaguyeho bombi nyuma gato hakurwamo umwe agihumeka ariko yazahaye akaba yahise ajyanwa ku bitaro bya Munini.”
Yongeyeho ko ahagana Saa Kumi n’Ebyiri n’iminota 20 z’umugoroba aribwo umurambo wa nyakwigendera wabonetse.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!