Mu bipimo 8.766 byafashwe, abantu 518 basanganywe icyorezo cya Covid-19, bituma umubare w’abamaze kucyandura ugera ku 3.612 mu minsi irindwi ishize.
Abantu icyenda basezerewe mu bitaro, mu gihe abashya binjiyemo ari umunani.
Abantu 12.159 bahawe dose ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, bituma abamaze kuyihabwa bagera kuri 1.502.249, naho abamaze guhabwa dose zombi bakaba ari 631.522.
U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byo gukingira COVID-19 ku buryo nibura uyu mwaka uzarangira hakingiwe 30% by’Abaturarwanda. Ni mu gihe umwaka utaha byitezwe ko hazaba hakingiwe nibura 60%.
30.08.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 2 n'abagabo 2 bitabye Imana / Condolences to families of 2 women and 2 men who passed away / Condoléances aux familles de 2 femmes et 2 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/WULWC5m2pV
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 30, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!