Mu gihe kitageze ku kwezi havumbuwe ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranya yiswe “Omicron”. Ibihugu byinshi byahagaritse umutima kubera umuvuduko igenda ikwirakwiraho ikanongera umubare w’abandura.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami rishinzwe Ibiza muri OMS ari naryo rigenzura ibijyanye na COVID-19, Dr Mike Ryan, yavuze ko nta kimenyetso kirerekana ko Omicron ishobora kunanira inkingo kurusha ubundi bwoko bwihinduranya bwagiye bugaragara.
Mu kiganiro yahaye AFP, yagize ati “ Magingo aya dufite inkingo zikora neza zagaragaje ubudahangarwa imbere y’ubundi bwoko bwihinduranya bwose, haba mu kurinda abantu kuremba cyangwa kurwarira mu bitaro. Rero nta mpamvu yo kwitega ko zitazakora nk’ibyo kuri Omicron.”
Yavuze ko amakuru ahari kugeza ubu agaragaza ko Omicron idatuma uwayanduye arwara kurusha Delta n’izindi.
Ubushakashatsi buheruka gukorerwa muri Afurika y’Epfo bwerekanye ko urukingo rwa Pfizer rucika intege inshuro 40 imbere ya Omicron, ugereranyije na Coronavirus isanzwe.
Hagaragazwa ko kuba umuntu yarakize COVID-19 akanakingirwa cyangwa agahabwa urwo gushimangira bimwongerera amahirwe yo kutazahazwa n’icyo cyorezo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!