Binyuze muri yo, amashuri yigenga mu aka karere arenga 1.400 azongererwa amasomo ajyanye no kurengera ibidukikije, ay’ikoranabuhanga rifasha mu gukora porogaramu za mudasobwa n’ikoreshwa rya robots ndetse n’ajyanye n’ubukungu BTEC.
Umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano wabaye kuri uyu wa Gatandatu ku ya 06 Mata 2024, ku Cyicaro gikuru cya BLIS, ubwo itsinda ry’abanyemari 45 mu rwego rw’uburezi muri Cameroun ryasozaga uruzinduko rwaryo rwateguwe hagamijwe kwigira kuri iri shuri.
Aya masezerano yashyizweho umukono kandi n’uwari uhagarariye ishuri rya Lycée Blaise Pascal ry’i Paris mu Bufaransa nka rimwe mu rimaze kugira ubunararibonye mu bikorwa byo kurinda no kubungabunga ibidukikije, rikazakora nk’irireberwaho n’irya BLIS n’aya yo muri Cameroun.
Umunyamabanga Mukuru mu Rwego rushinzwe Amashuri yigenga mu karere ko hagati muri Cameroun, Tsimi Lazare, ufite ikigo cy’amashuri abanza n’icy’ayisumbuye muri iki gihugu, yahamije ko ibihe byiza bagiriye mu Rwanda, bizatanga umusanzu mu guhindura ishusho y’uburezi iwabo.
Ati “Mu gihe izi gahunda zose zikoranywe umwuka wo guhuza nta kabuza tuzagera kure, kandi iri shuri rya BLIS, rizaba rikoze cyane gutuma Cameroun igera kuri byinshi u Rwanda rwamaze kugeraho. Hari amashuri azatangira kugerwaho n’ibyiza by’ubu bufatanye mu mwaka utaha.”
Ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano rizaba rishingiye ku ntego 17 z’iterambere rirambye [SDGs]. Azabanza gushyirwa mu bikorwa mu myaka itatu iri imbere ariko akaba ashobora kongerwa mu gihe atanze umusaruro.
Umuyobozi w’Ikigo Blue Lakes Group, gishamikiyeho ishuri rya BLIS, Jean Pierre Kibuye, yagaragaje ko mu bijyanye n’ibikorwa byo kurengera ibidukikije, hari byinshi ibi bigo bizigira kuri iri shuri ayoboye.
Ati “Twatangije imishinga igamije kwiteza imbere ariko inarengera ibidukikije nk’ubuhinzi budakoresheje ibinyabutabire, ubworozi kuko tworoye inka, ingurube, inkwavu n’inkoko ariko uburyo byororwamo ni ububungabunga ibidukikije.”
Binyuze muri aya masezerano, aya mashuri yo muri Cameroun azahabwa ibikoresho by’ibanze ndetse anubakirwe za laboratwari zigishirizwamo amasomo ya ‘Coding’ na ‘Robotics’.
Ku ikubitiro, ibi bikoresho bizagezwa mu mashuri 45 yari ahagarariwe muri uru ruzinduko n’andi akazagenda agerwaho.
Guhera umwaka utaha kandi, muri BLIS ndetse n’ahandi mu Rwanda, hazajya hava urubyiruko rufite ubumenyi buhagije muri aya masomo y’ikoranabuhanga maze rwerekeze muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba, gutanga amahugurwa rusange ku barimu no ku banyeshuri ajyanye n’aya masomo.
Kibuye yagize ati “Ndahamya ko bazigira byinshi ku Rwanda kuko dufite abana b’abanyarwanda bamaze kumenya byinshi ku ikoranabuhanga rya robot bazabyungukiramo bakabonayo akazi, n’abanyeshuri bacu kandi bakagenda gukorayo mu gihe basoje amasomo hano.”
BLIS Global, ikorana n’ibindi bigo byo mu Burundi, Mozambique, Tanzania, Togo, Benin, hakaba haraniyongereyeho Cameroun.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!