Uyu mutoza yabigarutseho nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Yagize ati “Icya mbere cyo Igikombe ndagishaka cyane (Amahoro). Gusa ibihe turimo ntabwo byoroshye kuko turashaka kuguma mu Cyiciro cya Mbere, byakunda tugakora amateka Bugesera tukayiha igikombe. Tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo turebeko twagera ku ntego zose.”
Ku wa Gatandatu, tariki 20 Mata 2024, Bugesera FC izakira Rayon Sports mu mukino isabwa gutsinda kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kuzaguma mu Cyiciro cya Mbere.
Ibi nibyo byatumye mu mukino w’Igikombe cy’Amahoro, Umutoza Haringingo aruhutsa bamwe mu bakinnyi be bakomeye barimo rutahizamu Ani Elijah (uyoboye abandi mu gutsinda ibitego).
Ati “Intego yacu nkuru ni umukino wa Shampiyona niyo mpamvu mwabonye abakinnyi nka Adams na Elijah batakoreshejwe.”
Uyu mutoza kandi yakomeje avuga ko ni ubwo batsinze umukino ubanza ariko amahirwe ari 50% kuko bari gukina n’ikipe ikomeye.
Ati “Oya umukino uracyari 50% kuri buri umwe. Turi gukina n’Ikipe ikomeye isanzwe itwara ibikombe kandi murabizi ko akenshi icyo Rayon Sport yashatse ikigeraho.”
Kugeza ubu ku rutonde rwa shampiyona, Bugesera FC iri ku mwanya wa 15 (ubanziriza uwa nyuma) n’amanota 25.
Umukino wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro uteganyijwe tariki 23 Mata 2024 mu Karere ka Bugesera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!