00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigo Fumigation Services Company cyiyemeje kuba igisubizo ku bibazo by’isuku mu ngo

Ku bantu bakunda kwita ku bikoresho byo mu ngo cyane nk’intebe, ibitanda cyangwa amatapi barabizi ko kugira ngo bigumane ubwiza n’ubuziranenge bwabyo bisaba kubikorera isuku byibuze inshuro imwe cyangwa ebyiri mu mwaka.

Byumwihariko noneho ku hantu hakunze guhurira abantu benshi nko mu byumba by’inama cyangwa ahandi, bisaba ko ibikoresho byaho bikorerwa amasuku inshuro imwe mu mezi atatu, inshuro enye mu mwaka.

Hari abantu bamara igihe kinini badakoreye ibi bikoresho byabo isuku, bigateza ingaruka nyinshi zishobora kuvamo n’uburwayi cyane ubwibasira uruhu. Benshi bakubwira ko badafite uburyo buboneye bwo gusukura intebe n’ibindi bikoresho byabo cyangwa bakabura ibigo byizewe byabibafashamo.

Nk’uko bisanzwe bimenyerewe isuku ni isoko y’ubuzima, akaba ariyo mpamvu ikigo Fumigation Services Company Ltd, gikomeje gukora ibishoboka mu kwegereza abantu serivisi z’isuku kandi zidahenze, haba abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo.

Iki kigo gitanga serivisi zo koza intebe z’ubwoko bwose, ibitanda na matola, koza amatapi n’amakaro kandi byose bigakorwa hifashishijwe imiti yizewe n’imashini zabugenewe.

Umwihariko wacyo n’uko batanga serivisi zo gusukura inzu muri rusange, nk’inzu ziba zimaze kubakwa. Batanga kandi abakozi b’isuku [cleaners], ku bigo bibakeneye cyangwa abantu ku giti cyabo.

Ubuyobozi bwa Fumigation Services Company Ltd, butangaza ko kuba turi mu bihe by’imvura nta mpungenge biteye kuko imashini zikoreshwa, ziba zifite ubushobozi bwo kumutsa ku buryo nyuma y’amasaha atatu ibyasukuwe byongera gukoreshwa.

Ku bijyanye no gutera imiti, Fumigation Services Company Ltd, batera imiti irwanya udukoko nk’imperi, ibinyenzi, inzoka, imiswa, imibu n’ibindi.

Iyi serivisi itangwa mu mahoteli, amacumbi, za restaurant, mu ngo ibitaro n’ibigo by’amashuri n’ahandi.

Fumigation Services Company Ltd, ivuga ko iyo hashize amasaha abiri mu busitani hatewe umuti imvura ikagwa uba wafashe, iyo iguye amasaha abiri atarashira, ikigo kikongera guteramo umuti nta kindi kiguzi umukiliya asabwe.

Kurimbisha ingo babigize ibyabo

Fumigation Services Company Ltd, itanga serivisi zo gukora ibishushanyombonera by’ubusitani, umukiliya yanabyifuza icyo gishushanyo yakorewe bakakimwubakira.

Hamwe n’abakozi babigize umwuga, serivisi zose z’iki kigo zitangwa hirya no hino mu gihugu, kandi hakubahirizwa ibikubiye mu masezerano bagiranye n’abakiliya babo.

Abakenera by’umwihariko serivisi zo Koza intebe, matola, amatapi, amakaro bahamagara 0 788 801 482 cyangwa 0 722 801 482, mu gihe abakenera izo gutera imiti no kwita ku busitani bahamagara 0 788 637 459 cyangwa 0 788 702 667.

iyi mashini yifashishwa mu koza amakaro akongera gusa neza
Intebe zogeshwa imashini kandi umwanda wose ugashiraho
Iki kigo gikora ubusitani bwiza kandi bugezweho

Special pages
. . . . . .