00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishema ry’ubunyarwanda ryariyongereye ku baba muri Diaspora

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 29 September 2013 saa 04:56
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Canada, basigaye baterwa ishema n’ubunyarwanda bwabo, kubera inkuru ziruvugwaho, z’aho u Rwanda rugeze mu myaka 19 nk’uko byavuzwe n’umuyobozi wa Diaspora nyarwanda muri Canada, Dr Egide Karuranga.
Gusa sibo bonyine, kuko uretse aba bo muri Diaspora nyarwanda ya Canada, n’abandi banyarwanda bo muri za Diaspora zitandukanye nko muri Amerika (USA) nabo ubwo bahuriraga mu gikorwa cya Rwanda Day Toronto 2013, bose bahurije ku kintu kimwe ko Kuri ubu bumva batewe ishema cyane (...)

Abanyarwanda baba muri Canada, basigaye baterwa ishema n’ubunyarwanda bwabo, kubera inkuru ziruvugwaho, z’aho u Rwanda rugeze mu myaka 19 nk’uko byavuzwe n’umuyobozi wa Diaspora nyarwanda muri Canada, Dr Egide Karuranga.

Gusa sibo bonyine, kuko uretse aba bo muri Diaspora nyarwanda ya Canada, n’abandi banyarwanda bo muri za Diaspora zitandukanye nko muri Amerika (USA) nabo ubwo bahuriraga mu gikorwa cya Rwanda Day Toronto 2013, bose bahurije ku kintu kimwe ko Kuri ubu bumva batewe ishema cyane no kuba abanyarwanda, aho baba bari hose kurusha mbere.

Umwe mu banyarwanda baba muri Leta zunze Ubumwe za America, yabwiye perezida Kagame aho agejeje u Rwanda hateye ishema, ndetse noneho igikorwa cya Rwanda Day cyo kikaba akarusho mu kongera guhesha ishema abanyarwanda aho baba bari, kuko bituma abanyamahanga bamenya ko abanyarwanda ari bantu bafite agaciro ndetse n’igihugu cyiyubashye.

Umwe we wo muri Canada, yanavuze ko ubusanzwe abera bakorana nawe mu kazi ke bajyaga bamubaza byinshi ku Rwanda na Afurika, bamubwira ko Afurika bakeka ko ari ahantu abirabura baba bakiba mu biti, bakaba ngo batangazwa no kuba hari ibyo we abasha gukora mu kazi akabarusha kandi ari uwo muri Afurika, akaba n’umwirabura.

Kuri we ngo Rwanda Day yamuteye ishema rirushijeho, ndetse n’ibivugwa ku Rwanda kuri ubu bimuhesha ishema kuko ba bantu abamenyesha amakuru yarwo bagatungurwa.

Dr Karuranga we mu ijambo riha ikaze abitabiriye Rwanda Day Toronto 2013, yavuze ko ikintu cyamutunguye cyane ari urukundo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, agaragariza abanyarwanda aho baba bari hose, aho yabigaragaje asura Diaspora ya Canada.

Ati: “Nta handi hantu na hamwe ndabona perezida w’igihugu ajya gusura abaturage bakomoka mu gihugu cye.”

Karuranga avuga ko ari umwihariko w’u Rwanda, aho ababa mu mahanga, bongera bagahabwa kumva bafite uruhare mu kuganira, ku bikorerwa igihugu cyabo.

Uyu muyobozi w’ihuriro ry’abanyarwanda, avuga ko ubu abo ayobora muri Diaspora nyarwanda ya Canada, bafite imishinga yo kuzubaka amahoteli bahereye muri Canada, bakazashyira bakanagera mu Rwanda naho bakahubaka ibi bikorwa.

Yashyize ahagaragara icyifuzo bon ka Diaspora nyarwanda ya Canada bafite ko bose bazagira ubwo bahurizwa hamwe n’izindi Diaspora nyarwanda zo ku isi hose, bagahurira mu Rwanda maze bakarebera hamwe ibikorwa bikomeye bashobora gukora mu gihugu cyabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .