00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Montreal: Mu kugaragaza uko rwiteguye kwitabira Rwanda Day, urubyiryuko nyarwanda rwakoze video

Yanditswe na

Murindabigwi Meilleur

Kuya 28 September 2013 saa 01:20
Yasuwe :

Urubyiruko nyarwanda rwo mu mujyi wa Montreal muri Canada rwibumbiye mu ishyirahamwe CARY Montreal, mu kugaragaza uburyo rwiteguye kwitabira Rwanda Day igiye kubera Toronto, rwakoze video nto ibagaragaza bafite ibyapa biriho ubutumwa butandukanye buganisha kuri iki gikorwa.
Bamwe ku byapa bafite handitseho ubutumwa bugaragaza ahanini impampu bashaka kwitabira Rwanda Day, zirimo kumva ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, abandi bagaragaza ko bakeneye kuhakura inyigisho zabafasha.
Mu magambo (...)

Mu magambo arambuye CARY Montreal bisobanuye "Canadian Association of Rwandan Youth", iri rikaba ari ishyirahamwe ryibumbiyemo abakobwa n’inkumi b’abanyarwanda batuye muri Canada.

Mu mujyi wa Montreal uherereye mu gice cya Canada gikoresha ururimi rw’Igifaransa, hatuye Abanyarwanda batari bacye, muri bo harimo n’urubyiruko.

Irebere ayo mashusho:

Bamwe mu bagize CARY Rwanda (Ifoto: Louis Tremblay)

Murindabigwi Meilleur /Toronto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .