00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Day Toronto 2013: Abashoramari nyarwanda bahuye n’abo muri Amerika ya ruguru

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 28 September 2013 saa 06:20
Yasuwe :

Abashoramari b’abanyarwanda baraye bahuye n’abandi bashoramari bo muri Amerika y’amajyaruguru, bahurira muri Sheraton hotel i Toronto, baganira ku ishoramari mu Rwanda.
Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi avuga ko gutera imbere k’u Rwanda kwigaragaza mu buryo bwose, Atari mu burezi gusa, ahubwo no mu gukora ibikorwa bifite agaciro gafatika, ibyo bigatuma abantu benshi bishimira gushora imari no kugira ibikorwa byabo mu Rwanda.
Urugero atanga rugaragaza ko imikorere n’iterambere by’u Rwanda (...)

Abashoramari b’abanyarwanda baraye bahuye n’abandi bashoramari bo muri Amerika y’amajyaruguru, bahurira muri Sheraton hotel i Toronto, baganira ku ishoramari mu Rwanda.

Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi avuga ko gutera imbere k’u Rwanda kwigaragaza mu buryo bwose, Atari mu burezi gusa, ahubwo no mu gukora ibikorwa bifite agaciro gafatika, ibyo bigatuma abantu benshi bishimira gushora imari no kugira ibikorwa byabo mu Rwanda.

Urugero atanga rugaragaza ko imikorere n’iterambere by’u Rwanda bihagaze neza, ari ukuntu n’amashuri akomeye nka Carnegie Mellon agenda ashyira amashami menshi mu bindi bihugu, ryaje rigashinga ishami i Kigali, ndetse noneho mu ikoranabuhanga abanyakoreya nabo bakiyemeza gukwirakwiza umuyoboro wihuse wa internet wa 4G LTE mu bigo amavuriro.

Ambasaderi Claver Gatete, minisitiri w’imari n’igenamigambi, we yamenyesheje abanyarwanda n’ishuti zarwo bari bitabiriye inama yahuje abashoramari b’abanyarwanda n’ababanyamahanga ko mu Rwanda imikorere iri mu buryo busobanutse kandi bwiza, ku buryo hari n’uburyo bwose bwo gushora imari ku muntu ubyifuza kuko hari isoko ry’imari n’imigabane rikoresha uburyo bwa NASDAC.

Joanne Saint Louis, umunyamahanga w’umwerakazi, ufite ibikorwa by’ubucuruzi muri Kigali afatanije n’undi munyarwandakazi, avuga ko yishimiye cyane kuza kwitabira Rwanda Day ibera itoronto muri uyu mugoroba i Toronto, akavuga ko ari amahirwe aboneka gake mu buzima ndetse kubwe ngo yishimira cyane no kuba ari buze guhura n’abanyarwanda.

Sina Gerard, umushoramari w’umunyarwanda, nawe witabiriye Rwanda Day Canada, aravuga ko yishimiye cyane kuba yitabiriye Rwanda Day Toronto 2013, aho ngo ateganya kuza kubasha guhura na bamwe mu bakiriya be ndetse no kurushaho kwagura isoko rye muri Canada risanzwe Atari na rito, kandi uretse n’abanyarwanda akazabonana n’abazungu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .