00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahuriye mu mwiherero (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 3 December 2022 saa 10:45
Yasuwe :

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye, biga cyangwa bakorera mu Budage bahuriye mu Murwa Mukuru, Berlin, mu mwiherero ngarukamwaka kuri uyu wa 3 Ukuboza 2022.

Uyu mwiherero ukorwa hagamijwe kurebera hamwe ubufatanye n’umusanzu bikenewe mu gukomeza guteza imbere igihugu cyababyaye, kumurikirwa ibyakozwe no kugaragarizwa imishinga iteganyijwe.

Uku guhura biri muri gahunda ngarukamwaka abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuyemo mu mpande zitandukanye z’Isi.

Kuri iyi nshuro uyu mwiherero waranzwe n’ibiganiro byimbitse ku mateka y’umuryango FPR Inkotanyi ndetse no ku y’u Rwanda muri rusange.

Ibiganiro byawutangiwemo byitabiriwe cyane n’urubyiruko rurimo abafite akazi n’abakiri ku ntebe y’ishuri mu bice bitandukanye by’u Budage. Bahawe umwanya batanga ibitekerezo ndetse babaza bimwe mu bibazo bafite haba ku mateka y’umuryango wa FPR Inkotanyi cyangwa ay’igihugu muri rusange.

Igice cya mbere cyaranzwe no kumenyana no kwibuka umwe mu banyamuryango witabye Imana, Georges Ndakorerwa naho icya kabiri cyayobowe na Herve Kubwimana aho yagarutse ku myanzuro y’umwiherero ngarukamwaka w’abanyamuryango batuye mu Burayi wabereye i Gèneve mu Busuwisi.

Igice cya gatatu cyatanzwe na Ambasaderi Igor César uhagarariye u Rwanda mu Budage, akaba n’umunyamuryango wa FPR Inkotanyi na Christian Ngarambe, kikaba cyayobowe na Clementine Uwonsanga.

Iki kiganiro cy’uyu munsi cyagarutse byimbitse k’urugendo rw’umuryango FPR Inkotanyi n’icyerekezo ufite mu gukomeza kubaka u Rwanda mu majyambere arambye.

Mu gusoza uyu mwiherero hatanzwe ikiganiro cy’abanyamuryango b’abagore kigaruka ku gikorwa cyo gukora ubukangurambaga mu kurwanya Kanseri y’inkondo y’umura, kikaba ari na kimwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero w’i Gèneve mu Busuwisi, hagendewe ku rugero rwatanzwe na Madamu Jeanette Kagame mu gutangiza ubukangurambaga bwo gukingiza abana b’abakobwa kanseri y’inkondo y’umura.

Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, Igor Cesar yashimiye abitabiriye uyu mwiherero
Umwiherero nk'uyu uba buri mwaka abanyamuryango bakagezwaho gahunda y'ibikorwa by'umwaka utaha
Abitabira uyu mwiherero banaganira ku ruhare rwabo mu kubaka no guteza imbere igihugu cyababyaye
Kayisire Maurice uyobora abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Budage
Urubyiruko by'umwihariko ruri mu bitabiriye uyu mwiherero
Bamwe mu bitabiriye uyu mwiherero baramukanya na Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, Igor Cesar

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .