00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo basabwe gukomeza guharanira Ukwibohora kutagira uwo guheza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 August 2022 saa 10:27
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Eugene Segore Kayihura, yibukije Abanyarwanda baba muri iki gihugu ko urugendo rwo kwibohora kw’igihugu cyabo rukomeje, kandi bakwiye guharanira ko bikorwa mu buryo butagira uwo buheza.

Ibi Amb Segore Kayihura yabigarutseho ku Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022, ubwo Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo bahuriraga mu gikorwa cyo kwizihiza imyaka 28 ishize igihugu cyabo cyibohoye.

Ni umuhango wabereye i Pretoria ahari Ambasade y’u Rwanda, witabirwa n’Abanyarwanda baturutse mu yindi mijyi nka Durban, Cape Town na Johannesburg.

Amb Segore Kayihura yabwiye abari aho ko u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora nk’uburyo bwo kwibuka aho rwavuye.

Ati "Uyu munsi tuba tuzirikana aho twavuye, aho tugeze n’aho twifuza kugera, kandi ibimaze kugerwaho biratanga icyizere cy’uko aho twifuza kugera tuzahagera ku bufanye bwacu twese."

Yavuze ko iki cyizere cy’uko u Rwanda ruzagera no ku bindi byinshi birenze gishingiye ku kuba gifite ubuyobozi bwiza, burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Ati "Hari ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda burangajwe imbere na Nyakwubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, abayobozi b’inzego zose ndetse n’umusanzu w’Abanyarwanda bose muri rusange."

"Hano turavuga Abanyarwanda bafite indangagaciro z’uko ibyo bakora ari ibyabo, bumva ko iterambere ry’igihugu cyacu ari inshingano ya buri wese."

Amb Segore Kayihura yibukije abitabiriye iki gikorwa ko bagomba guharanira ukwibohora kurangwa n’ibikorwa bitagira uwo biheza.

Ati "Kwibohora tuvuga ni ukwibohora kudaheza Umunyarwanda aho yaba ari hose cyangwa akomoka. Ni ukwibohora biduha amahirwe adaheza Umunyarwanda mu mpamvu izo arizo zose."

Yavuze ko uyu munsi Abanyarwanda baba mu mahanga bakwiriye kuba baterwa ishema n’uko nabo bahabwa umwanya wo kwiyubakira igihugu cyabo, ashima abatangiye gutanga umusanzu wabo mu kubaka urwababyaye.

Ati "Aha mbonereho umwanya wo kubashimira ubwitange mwakomeje kugaragaza muri gahunda zitandukanye mu iterambere ry’igihugu, aha natanga urugero ry’ubwitange twagaragaje mu gikorwa cyo gucanira imiryango irenga 500 muri gahunda ya Cana Challenge n’izindi nyinshi mwagiye mutanga umusanzu wanyu. Dukomeze uwo murava tugaragaza ubudasa bw’Abanyarwanda."

Uyu muhango wo kwizihiza imyaka 28 ishize u Rwanda rwibohoye wahuriranye n’igikorwa cyo gutora komite nyobozi y’ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo, isimbura iyari icyuye igihe.

Munyankindi Barnabé yatowe nk’Umuyobozi w’ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo, Ernest Kajabo Ngendahimana atorerwa kumwungiriza, Lenny Kinuthia Rukundo atorwa nk’Umunyamabanga Mukuru, mu gihe Rose Sakindi, yatowe nk’uhagarariye abagore n’abakobwa.

Komite icyuye igihe yagaragaje ko hari byinshi yagezeho birimo kwandikisha mu nzego zibishinzwe ishyirahamwe ry’Abanyarwanda bo mu karere Ambasade y’u Rwanda i Pretoria ikoreramo (Rwandan community Abroad), ko ari ishyirahamwe ridaharanira inyungu (Nonprofit company).

Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo basabwe gukomeza guharanira Ukwibohora kutagira uwo guheza
Umuhango wo kwizihiza Ukwibohora witabiriwe n'Abanyarwanda baturutse hirya no hino muri Afurika y'Epfo
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Eugene Segore Kayihura yasabye Abanyarwanda baba muri iki gihugu kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu cyabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .