00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba Oregon na Georgia bahize guharanira iterambere ry’urwababyaye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 November 2022 saa 10:54
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye Oregon na Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biyemeje kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyabo binyuze mu mahuriro y’Abanyarwanda kuko basanga agira uruhare mu kubahuriza hamwe no gushakoira amaboko urwababyaye.

Ibi babitangaje nyuma yo gutora komite nyobozi nshya, mu gikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Bonus Kayumba watorewe kuyobora abanyarwanda baba Oregon yavuze ko bazakomeza gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’iri huriro cyo uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Tugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu cyacu. Iri huriro riteza imbere ishoramari no guhanga ubucuruzi. Nishimira kubona ibicuruzwa by’u Rwanda mu maduka y’abanyamerika n’iby’abanyamerika mu maduka y’abanyarwanda. Ni ikimenyetso cy’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi binyuze mu bucuruzi n’ishoramari.”

Egide Dukuzemuremyi yatorewe kungiriza Bonus Kayumba, umunyamabanga aba Emmanuel Turaturanye naho Nasira Munyabuliza atorerwa guhagararira abagore, umubitsi aba Denyse Uwineza mu gihe Manzi Sheja yatorewe guhagararira urubyiruko.

Abanyarwanda baba muri Georgia-Atlanta nabo baherutse gutora komite nyobozi nshya, aho Herbert Mugume Diego yatorewe kuba perezida, yungirizwa na Jacques Nyungura, umunyamabanga mukuru aba Nancy Kamaliza, Joseph Rubagumya aba umubitsi , Olivia Mugenga atorerwa guhagararira uburinganire, Raissa Irakoze aba umukangurambaga.

Leila Gaju Kabanda yabaye ushinzwe imibereho myiza, Jacques Kumutima ushinzwe ihererekanyabumenyi naho Latifah Umulisa aba ushinzwe urubyiruko n’umuco.

Perezida mushya Herbert Mugume Diego yavuze ko azakomeza gukorana bya hafi na komite icyuye igihe yari ihagarariwe na Karenzi David Muganza bagakomeza kurebera hamwe uruhare rw’abanyarwanda baba Georgia mu iterambere ry’u Rwanda.

Mu mwiherero Ambasade y’u Rwanda yagiranye n’abayobozi b’amahuriro y’abanyarwanda muri Amerika mu kwezi kwa Gatatu, Ambasaderi Mathilde Mukantabana yabasabye gukomeza kwishyira hamwe nk’abanyarwanda bagateza imbere igihugu cyabo.

Ati “ Ubu diaspora ni urwego rukomeye ahantu henshi ku isi. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite diaspora zikomeye ku isi kubera ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu butwitaho aho umukuru w’igihugu ahagarika gahunda zindi akaza kutuganiriza nk’abanyarwanda. Mureke dukomeza gukorera hamwe.”

Amahuriro y’abanyarwanda baba muri Amerika aragenda yiyongera aho umubare umaze kugera kuri 28 ndetse amwe yamaze kubona ubuzima gatozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ohio na Austin muri Texas niho haheruka gushingwamo ihuriro ry’abanyarwanda kwezi gushize ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abanyarwanda batorewe kuyobora bagenzi babo muri Leta ya Atlanta
Abanyarwanda baba muri Oregon batoye komite nshya
Bonus Kayumba yatorewe kuyobora Abanyarwanda muri Leta ya Oregon
Jacques Nyungura umenyerewe cyane mu mbyino gakondo muri Amerika yatorewe kungiriza Perezida w'Abanyarwanda baba Atlanta
Ambasaderi Mathilde Mukantabana yabasabye Abanyarwanda baba muri Amerika gukomeza kunga ubumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .