00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb Marara yashyikirije Emir wa Qatar impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 August 2022 saa 08:17
Yasuwe :

Ambasaderi Igor Marara yashyikirije Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ni mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru mu Murwa Mukuru wa Qatar, Doha.

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 9 Mata 2022 niyo yagize Marara Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar asimbuye François Nkulikiyimfura woherejwe guhagararira u Rwanda mu Bufaransa.

Igor Marara yari asanzwe ari Umujyanama muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye, wanashimangiwe n’amasezerano y’ubufatanye yasinywe ubwo Emir Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, yagiriraga uruzinduko i Kigali muri Mata 2019.

Aya masezerano yasinyiwe i Kigali yaje akurikira ayashyiriweho umukono i Doha muri Qatar ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri iki gihugu rwabyaye imikoranire mu bijyanye n’indege, guteza imbere no kurengera ishoramari n’amasezerano y’ubufatanye ku butwererane mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi na tekiniki.

Muri Gicurasi 2017 u Rwanda na Qatar nabyo byashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi.

Mbere y’aho ku wa 26 Gicurasi 2015, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire iganisha ku ishoramari aho mu Rwanda hari abanyemari benshi bo muri Qatar ndetse indege za Qatar Airways zikora ingendo zihuza Doha na Kigali n’ibindi byerekezo birimo na Dubai.

Abanya-Qatar bakomeje kugaragaza ubushake bwo gukorera mu Rwanda aho mu mpera za 2018 u Rwanda rwakiriye itsinda ry’abashoramari baturutse muri icyo gihugu barambagiza amahirwe ahari.

Qatar yemeye gushora imari mu Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera kiri kubakwa.

Amb Marara yashyikirije Emir wa Qatar impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .