Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu aho Ambasaderi Mironko yashyikirije impapuro Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev.
Ibinyamakuru byo muri Azerbaijan byatangaje ko Perezida Aliyev yagiranye ibiganiro na Ambasaderi Mironko bigaruka ku kutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Ilham Aliyev yashimye umusanzu w’u Rwanda mu muryango w’ibihugu bitagize aho bibogamiye (Non-Aligned Movement) uyobowe na Azerbaijan. Yavuze ko u Rwanda rwatanze umusanzu ukomeye by’umwihariko ku ngamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ruharanira ko inkingo zigezwa kuri bose.
Perezida Aliyev kandi yavuze ko hagiye gutegurwa ingendoshuri ku mpande zombi harebwa amahirwe ahari y’ishoramari n’ubufatanye.
Ambasaderi Fidelis Ntampaka Mironko kandi yashyikirije Perezida Aliyev intashyo za Perezida Kagame.
Guhera mu 2017 Azerbaijan ifite Ambasaderi mu Rwanda ufite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopie.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!