Vajiralongkorn ni Umwami wa Thailand kuva muri Gicurasi 2019. Ni we muhungu wenyine w’Umwami Bhumibol Adulyadej n’Umwamikazi Sirikit. Mu 1972 ubwo yari afite imyaka 20, yagizwe Igikomangoma na se.
Nyuma y’aho se atangiye ku wa 13 Ukwakira 2016, byari byitezwe ko ahita yima ingoma ariko asaba igihe cyo kubanza kunamira se mbere yo kujya ku butegetsi. Yaje kwemera kuba umwami mu ijoro ryo ku wa 1 Ukuboza 2019.
Ubutegetsi bwe bwatangiye ku wa 13 Ukwakira 2016 nubwo umuhango wo kumwimika wabaye mu 2019. Ni we muntu ukuze wimye ingoma muri Thailand kuko yagiye ku butegetsi afite imyaka 64.
Ambasaderi Rwamucyo yamushyikirije impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu gihugu, ndetse mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko yiteguye gukomeza gushimangira umubano w’u Rwanda na Thailand.
Ambasaderi Rwamucyo asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Buyapani, Malaysia, Philippines na Thailand. Afite icyicaro i Tokyo mu Buyapani.
Umunyarwanda ushaka gukorera urugendo nka mukerarugendo muri Thailand asabwa Viza imara iminsi 90. Ni mu gihe umuntu wo muri Thailand ashobora kwinjira mu Rwanda asabye Viza itangirwa ku mupaka, ikamwemerera kumara mu gihugu nibura iminsi 30.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!