Muri iri murikagurisha u Rwanda rwari ruhagarariwe na Bella Flowers, Oxfam-Rwanda, Duhamic-Adri ndetse n’abahinzi b’indabo babiri baturutse mu Karere ka Rulindo.
Umukozi ushinzwe ubucuruzi mu kigo Bella Flowers, Manzi Patrick, yavuze ko intego Leta yari ifite igenda igendwaho mu kugeza indabo z’u Rwanda muri ibi bihugu birimo n’u Buholondi kuko hari isoko rikomeye.
Kugeza ubu u Rwanda rwohereza indabo mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi birimo, u Buholandi, u Bwongereza, Koreya y’Epfo, ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika.
Ati “Icyo tugerageza gukora ni ukumenyekanisha u Rwanda nk’igihugu gihinga indabo nziza kandi turazifite ku bwinshi.”
Yasobanuye ko kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga ry’indabo mu Buholandi byaturutse ku kuba iki gihugu ari cyo cyiryakira kandi kikaba kigura indabo nyinshi ziturutse mu Rwanda.
Ati “ U Buholandi buza ku isonga mu kutugurira indabo z’ubwoko bwose kandi tukaba dushaka no kuzigeza ahantu hose mu Burayi.
Ikindi cy’ akarusho ni uko kuri iyi nshuro na bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Rulindo baterwa inkunga na Oxfam baje muri iri murika mpuzamahanga bagahura n’abagenzi babo, ibyababereye nk’urugendo shuri.
Ni ku nshuro ya Gatandatu Bella Flowers yari yitabiriye iri murikagurisha.
Umunyeshuri w’Umunyarwanda, Akingeneye Liliane wiga ibjyanye no guteza imbere ubuhinzi bujyanye n’imbuto ,imboga n’indabo ( Horticultures ) muri Kaminuza ya Van Hall Laresetein of applied Sciences, yavuze ko yishimira kuba yabonye u Rwanda rumurika indabo ku rwego mpuzamahanga cyane ko yiga ibijyanye no guteza imbere ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto n’indabo.
Ati “ Ndishimye kuko ubuhinzi bw’indabo iwacu mu Rwanda bumaze gukomera cyane ko ari byo ndi kwiga, nifuza kubuteza imbere tugakomeza kugaragara mu masoko ku rwego rw’Isi, tumurika indabo nziza kandi nyinshi.”
Ishimwe Diane wiga ibijyanye no kuba umuturage yabasha kwihaza mu biribwa kandi bifite intungamubiri akenera buri munsi, muri Kaminuza ya Van Hall Laresetein of applied Sciences mu Buholandi nawe yavuze ko Abanyarwanda bakwitiye guterwa ishema no kuba igihugu cyabo cyibasha kugaragara mu bihugu nk’u Buholandi n’ibindi bikomeye mu bucuruzi bw’indabo.
Ubwo yitabiraga igikorwa cyo gutangiza iri murikagurisha, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko kuba igihugu kibasha guhagararirwa ari ishema.
Ati “Ni umurika rikomeye rituma u Rwanda rugaragaza indabo duhinga tukohereza mu mahanga. Ni ngombwa ko u Rwanda rwitabira iri murika rikomeye ku Isi aho abahinzi n’abacuruzi baza kumurika indabo zabo.”
Iri murikagurisha ryasojwe ryari ribaye ku nshuro ya 12 rihuza abahinzi n’abacuruzi b’indabo baturutse mu bihugu birenga 25, ndetse n’abaguzi baturutse mu bihungu birenga 115.
Bella Flowers uyu mwaka yamuritse indabo zirimo amoko 18 y’amaroza iki kigo gihinga ndetse kikanacuruza.
Manzi Patrick, ushinzwe ubucuruzi muri Bella Flowers mu kiganiro na IGIHE, yashimiye Ikigo cya NEB kibaba hafi muri ibi bikorwa by’ubuhinzi bw’indabo, Ambasade y’u Rwanda ibafasha muri byinshi ngo iri murika mpuzamahanga, itsinda ry’abaturutse mu Rwanda rihacane umucyo, abahinzi b’indabo ba Rwamagana bakora byinshi ngo indabo zikomeze zigaragare mu ruhando rw’amahanga kandi zinjize akayabo k’amadovize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!