00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diaspora Nyarwanda muri Kenya yabonye abayobozi bashya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 November 2022 saa 01:25
Yasuwe :

Diaspora Nyarwanda muri Kenya kuri uyu wa Gatandatu, tariki 5 Ugushyingo, yatoye ubuyobozi bushya buzayiyobora mu myaka ibiri iri imbere.

Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Nairobi mu gace kitwa Lavington, aho wari witabiriwe n’Abanyarwanda bagera kuri 300 batuye muri iki gihugu.

Abayobozi bashya batowe barimo Dr. Butare Innocent ari we Muyobozi Mukuru, akaba asimbuye kuri uyu mwanya Ndirabika Eric.

Butare azaba yungirijwe na Umutoni Nadine wasimbuye Nsengimana Hermogene kuri uyu mwanya.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Dr. Masozera Richard, yashimye komite nyobozi icyuye igihe uburyo yashyigikiye gahunda za Leta zitandukanye, bityo asaba ubuyobozi bushya gukomereza muri uwo murongo ndetse bakarushaho.

Yagize ati “Mfashe uyu mwanya ngo nshimire Komite icyuye igihe na Diaspora yacu muri rusange ku bwo gutanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’Abanyarwanda bari muri iki gihugu, ndetse tutibagiwe n’abari mu Rwanda. Mwarakoze gushyigikira gahunda za Leta y’u Rwanda zitandukanye zirimo Girinka Munyarwanda, Cana Challenge yari igamije kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda batishoboye, kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, ndetse n’ibindi.”

Yakomeje agira ati “Kuri Komite nshya yagiriwe icyizere, ndabifuriza amahirwe masa mu nshingano nshya mwahawe. Ndabasaba gukomereza aho abo musimbuye bagejeje, kuko haracyari byinshi byo gukora, ariko ndahamya ko nidufatanya twese tuzagera ku ntego twifuza.”

Masozera kandi yasabye Abanyarwanda baba muri Kenya kwimakaza ubumwe ndetse no gusenyera umugozi umwe, kuko ari byo shingiro ry’iterambere rirambye.

Aya matora yari yitabiriwe n'umuryango w'abanyarwanda baba muri Kenya
Abayobozi bashya basabwe gukomeza kugira uruhare mu guhuriza hamwe abanyarwanda batuye muri Kenya
Abanyarwanda baba muri Kenya biyemeje gukomeza gusenyera umugozi umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .