00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir yizihije imyaka itanu imaze itangije ingendo Kigali-Bruxelles (Amafoto na Video)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 15 July 2022 saa 03:51
Yasuwe :

Saa 10:10 zo ku wa 14 Nyakanga 2017 ni bwo indege ya RwandAir yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali igana mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, mu rugendo rwayo rwa mbere yakoze ntaho ihagaze.

Wari umunsi udasanzwe kuri RwandAir yongeraga ibyerekezo iganamo no kwagura isoko ryayo mu gutwara abantu n’ibintu mu nzira y’ikirere mu bice bitandukanye by’Isi.

Abantu 224 ni bo baganuye ku rugendo rw’amasaha umunani rwabaye urwa mbere rwa RwandAir rwifashishijwemo Indege ya Airbus A330.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, RwandAir ikora ingendo eshatu mu cyumweru zihuza Kigali na Bruxelles.

Iyi Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere imaze gushinga imizi mu gutwara abantu baturutse hirya no hino bagana muri Afurika baciye ku kibuga mpuzamahanga gikuru cy’u Bubiligi ‘Brussels Airport’ mu Gace ka Komine ya Zaventem iri mu Karere ka Brabant Flamand, igice kimwe kikaba muri Bruxelles-Ville.

Ni indege itwara ahanini abenshi mu bagenzi batandukanye, barimo abasura u Rwanda n’abajya mu byerekezo bitandukanye bageze i Kigali bagahindura.

Umuyobozi wa RwandAir mu Mujyi wa Bruxelles, Charles Damascène Gashumba, yavuze ko mu myaka itanu ishize ari bwo batangije ingendo zihuza Kigali na Bruxelles mu gusubiza ubusabe bw’ababyifuzaga.

Yagize ati “Ni igihe cy’umunezero kubera iyi ntambwe twagezeho. Turashimira abakiliya bacu bose bahisemo kugendana na RwandAir muri iki cyerekezo.’’

Yakomeje avuga ko “Tuzakomeza kwagura imigenderanire hagati y’u Burayi n’u Rwanda no kwagura imikoranire igamije kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari dufite.’’

Ibirori by’isabukuru y’imyaka itanu RwandAir imaze mu Bubiligi byaranzwe n’akanyamuneza ku babyitabiriye. Byitabiriwe n’ubuyobozi bwa RwandAir mu Bubilgi n’abahagarariye Brussels Airport, hamenwa amazi ku ndege nk’ikimenyesto cyo kwifuriza RwandAir isabukuru nziza y’imyaka itanu ihamaze.

Abagenzi batwawe mu ndege ya mbere iva muri iki gihugu yerekeza mu Rwanda bose bahawe ‘Chocolat’ iriho ikirango cya RwandAir n’icya Brussels Airport.

Kuva itangije ingendo zayo mu Bubiligi, RwandAir yarushijeho kwaguka ndetse serivisi zayo zishyirwamo imbaraga kurushaho mu kunezeza abayigendamo.

Ingendo zigana mu Bubiligi zatangijwe zikenewe cyane ku busabe bwa benshi biganjemo Abanyarwanda n’inshuti zabo.

Ubu busabe buri mu byashyikirijwe Perezida Paul Kagame ubwo yahuraga n’Abanyarwanda muri Rwanda Day. Icyo gihe umwe mu baturage yamusabye kubafasha kwegerezwa RwandAir mu ngendo za Bruxelles-Kigali.

  Igisobanuro cy’ingendo za RwandAir mu Bubiligi

Bruxelles-Ville ni Komine yihariye y’Umujyi, ihuriramo imiryango y’abavuga Igifaransa (Communauté Française) n’abavuga Igifarama (Communauté Flamande).

Uyu mujyi urimo n’icyicaro cy’imiryango ikomeye y’i Burayi nk’uw’Ubumwe bw’u Burayi [wahashyizwe nyuma y’icyemezo cya EU cyo mu 1997], uw’uwo gutabarana, OTAN, ihuriro ry’abashoramari, ba mukerarugendo n’abanyeshuri biga muri za Kaminuza n’ibindi bigo by’amashuri makuru.

Uru rujya n’uruza rutuma ubukungu bw’igihugu bushingiye ku bukerarugendo bwaguka.

RwandAir yatangiye mu 2002 leta iza kuyiha ingufu zidasanzwe mu 2009, ubu ikaba ari umuyoboro ugeza ba mukerarugendo mu Rwanda, udasize abashoramari cy’ikaba n’ikigo cyatanze akazi kuri benshi bakora akazi gatandukanye mu bice bitandukanye by’akazi kagishamikiyeho.

Kuri ubu Rwandair ifite indege 12 zirimo Airbus A330s ebyiri yifashisha mu ngendo zitandukanye ikorera mu byerekezo 28 iganamo mu bice bitandukanye by’Isi birimo Uburasirazuba, Uburengerezuba, Amajyepfo na Afurika yo Hagati; Uburengerazuba bwo Hagati, u Burayi na Aziya.

RwandAir yizihije imyaka itanu imaze itangije ingendo zihuza Kigali na Bruxelles
Wari umunsi udasanzwe! Bamwe bafataga amafoto y'urwibutso
Indege ya RwandAir yatewe amazi ubwo hizihizwaga imyaka itanu imaze itangije ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n'uwa Bruxelles
Uturutse ibumoso ni Pulchérie Nyinawase ushinzwe ibijyanye n’Igurisha ry’Imyanya mu ndege; Mucyo Pascal (Station Manager) na Charles Damascène Gashumba uyobora Ibiro bya RwandAir mu Bubiligi bari kumwe n’Abasirikare bashinzwe Umutekano w’Indege ku Kibuga cya Zaventem bafatanyije kwizihiza Isabukuru y’imyaka itanu ya RwandAir
Aha abagenzi bari bagiye gukora urugendo rwa Bruxelles -Kigali bari bategereje mbere yo kwinjira mu ndege
Abapilote bahawe impano mbere yo guhaguruka batwaye abagenzi mu rugendo Bruxelles-Kigali
Buri wese mu bakoze urugendo yahawe impano
Umuyobozi wa RwandAir mu Mujyi wa Bruxelles, Charles Damascène Gashumba, yakira abagenzi bagiye gukora urugendo Bruxelles-Kigali
Mucyo Pascal ukora muri RwandAir yakira abagenzi bari bagiye gukora urugendo rwa Bruxelles -Kigali. Aha buri wese yahawe Chocolat nk’ikimenyetso cyo gusangira no kwishimira Isabukuru y’imyaka itanu RwandAir imaze itwara abantu n’ibintu
Itsinda ryari ku kibuga iruhande rw’indege ubwo hishimirwaga imyaka itanu y’ingendo za RwandAir hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi
Ingendo zigana mu Bubiligi zatangijwe ku busabe bw’abiganjemo Abanyarwanda n’inshuti zabo
RwandAir itwara ahanini abagenzi barimo abasura u Rwanda n’abajya mu byerekezo bitandukanye bageze i Kigali bagahindura
Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir ikora ingendo eshatu mu cyumweru zihuza Kigali na Bruxelles

Amafoto yo mu 2017 ubwo RwandAir yatangizaga ingendo zayo i Bruxelles

Amafoto: Rutayisire Jessica na Karirima Ngarambe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .