00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Team Production yongeye gutegura ibitaramo by’abahanzi b’abanyarwanda mu Bubiligi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 30 October 2022 saa 06:33
Yasuwe :

Ishyirahamwe Team Production riza imbere mu guhuza Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Bubiligi, ryateguye igitaramo kizitabirwa n’abahanzi b’Abanyarwanda, kikaba icya mbere bateguye nyuma y’icyorezo cya Covid-19.

Team Production yashinzwe ikanayoborwa na Justin Karekezi, yateguye igitaramo kizaba tariki 5 Ugushyingo 2022, kikabera ahazwi nka Birmingham palace i Bruxelles guhera saa mbili z’umugoroba ku isaha yo mu Bubiligi.

Iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi b’abanyarwanda barimo Mike Kayihura, Dj Pius, Dj Saidou, Dj Princess Flor na Shaddyboo.

Justin Karekezi yabwiye IGIHE ko ari ibyishimo bikomeye kuba Abanyarwanda n’inshuti zabo mu Bubiligi bagiye kongera gusabana.

Ati “Bituma Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bongera gusabana, bagahura bagaseka, bakaruhura mu mutwe nyuma y’akazi kenshi, bakishimira ibyegzweho ariko biciye mu buhanzi.”

Yakomeje agira ati “Muri ibi bitaramo Abanyarwanda baza kwerekana inganzo y’u Rwanda mu mahanga, hanyuma n’urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu mahanga rukabona ko bishoboka kugira uruhare mu iterambere ry’uruganda rw’ubuhanzi.”

Team Production isanzwe itegura ibitaramo bitandukanye bihuza Abanyarwanda baba mu Bubiligi harimo ibirori ndetse n’izindi gahunda zitandukanye bahuriramo nk’abakomoka mu gihugu kimwe n’ibindi.

Bimwe mu bikorwa Team Production ikora harimo gutumira abahanzi baturuka mu Rwanda n’abo mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Justin Karekezi yigeze kubwira IGIHE ko ajya gushinga Team Production mu 1999, byavuye ku gitekerezo yagize ari mu gitaramo mu Mujyi wa Gand Bubiligi cyarimo abantu bageze nko ku bihumbi 20.

Ubwo yajyaga gutura muri Guinée-Conakry, yagerageje kubitangirirayo, ahuza abantu bagera ku bihumbi 12 kugeza kuri 15 muri sitade, abona ko bishoboka.

Umuhanzi Mike Kayihura ari mu bazitabira iki gitaramo
Umuhanzi DJ Pius na we azasusurutsa Abanyarwanda mu Bubiligi
Dj Princess Flor amenyerewe ku buhanga bwe mu kuvanga imiziki
Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo ni umwe mu bazitabira iki gitaramo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .