Muri iri murikagurisha ryatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 9 rikazasozwa tariki 11 Ugushyingo 2022, u Rwanda ruhagarariwe n’Ikigo gikora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo cya Bella Flowers n’ibindi bigo birimo Oxfam Rwanda na Duhamic-Adri n’abahinzi b’indabo babiri.
Ku munsi wa mbere w’iri murikagurisha ryitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe wasuye ibikorwa bitandukanye by’Abanyarwanda biri kumurikwa muri iki gikorwa cyane ko ari ku nshuro ya gatandatu rwitabiriye iri murikagurisha.
Iri murikagurisha ngarukamwaka rimaze imyaka 12 ribera mu Buholandi uretse gusa imyaka ibiri ryahagaritswe n’icyorezo cya Covid-19. Biteganyijwe ko uyu mwaka ‘International Floriculture Trade Fair’ izitabiriwe n’abamurika barenga 660.
Amafoto yaranze umunsi wa mbere wa ‘International Floriculture Trade Fair’
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!