Nukwami ni umwe mu Magana y’abanyabugeni bateraniye mu mujyi wa Milano mu Butaliyani, mu imurika mpuzamahanga ry’ubugeni rizwi nka Triennale Milano International Exhibition.
Muri iri murika ryitabiriwe n’ibihugu 40 birimo bitandatu bya Afurika, Nukwami ni we munyabugeni nyarwanda woherejwe na Minisiteri y’Umuco mu Rwanda, aho afite ibihangano bitandukanye bigaragaza u Rwanda, ukubaho kwarwo, umuco n’ibindi ariko binagaruka ku rugendo Nukwami yakoze ashaka kumenya imizi n’inkomoko ye nk’Umunyarwanda.
Mu bihangano bitandukanye birimo nk’ibyo yise Agaciro, Amahoro, Ubumuntu, Ibigabiro, Kumenya, Koroshya Ubuzima n’ibindi, Nukwami avuga ko yabashije kumenya uwo ari we nk’Umwana wavutse ku Mubyeyi umwe w’Umunyarwanda n’undi w’Umudage.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Nukwami yagize ati “Ni ibihangano bigaragaza gushakisha uwo uri we, kubera ko namaze igihe kinini ndi Umunyarwanda uba mu mahanga, ni uburyo rero bwo kumenya imizi yanjye ntabashagaho kugeraho mbere.”
Yakomeje agira ati “Buri gihangano mu biri aha kigaragaza ubushakashatsi nakoze ngo menye uwo ndi we kugira ngo numve nuzuye. Iyo tuba mu mahanga akenshi duhura n’ikibazo cyo gusobanukirwa uwo uri we, nagize amahirwe yo gusubira mu gihugu cyanjye , mbona umwanya wo gukora ubushakashatsi bwa gihanzi ku muco w’u Rwanda, ku rundi ruhande ari ubushakashatsi ku giti cyanjye bwo kumenya neza uwo ndi we.”
Nk’igihangano yise Agaciro, Nukwami avuga ko inganzo yacyo yaturutse ku bushakashatsi yakoze, akamenya ko icyubahiro n’ishema u Rwanda rufite ubu, byaturutse ku kwiha agaciro.
Ati “Hari ikindi gihangano nise ‘Intore’ kigaragaza uko Intore yigaragaza, ziriya mbaraga, ariko ruriya ruhande rw’umuhate aba afite n’icyo bivuze kuri njye.Igihangano nise ‘ubumuntu’ , ubundi Ubumuntu ni ukuzuzanya. Ndiho kuko uriho, udahari ntabwo naba ndiho, sinshobora kumenya uwo ndi we udahari. Kugira ngo ugere kure hashoboka, bisaba kujyana n’abandi.”
Mu bihangano Nukwami ari kumurika mu i Milan mu mujyi izwi cyane muguhuriramo Abahanzi bibyamamare, babahanga mu kwerekana ibihangano byabo bitandukanye uhereye mu majyaruguru y’u Butaliyani, harimo icyitwa Ibigabiro, cyitiriwe igiti cyaterwaga ahahoze urugo rw’umwami cyangwa aho yatabarijwe.
Kuri we, Ibigabiro “ni igiti cy’ibwami gihishe ubundi buhanga bwinshi, kugira ngo ubuhanga bw’abakurambere bacu, ibisekuru bizaza bizabashe kubumenya no kububona . Ni umurage uduha amakuru yo kwifashisha ejo hazaza. Ibiganiro byamfashije kumenya u Rwanda ni iki, rwari rumeze gute mbere y’ubukoloni n’ibindi nk’ibyo.”
Nk’igihangano yise Amahoro, Nukwami avuga ko ari ishusho nziza y’uburyo ibibazo isi ihanganye nabyo uyu munsi by’ubuhunzi n’abimukira, intambara n’ibindi, abantu bashyize hamwe bashobora kubibonera ibisubizo.
Ati “Ni igihangano kigaragaza icyo nifuriza inyokomuntu, ariko kinagaragaza ubwoba. Uribaza ibihe turimo uyu mwanya ntabwo byoroshye, ariko u Rwanda ni urugero, ibyabonekaga nk’ibidashoboka byarashobotse. Nizera ko abo mu rungano rwanjye bashobora kubigeraho, ibyo bibazo byugarije Isi bikavaho, amahoro akagerwaho.”
Christian Krüger uzwi nka Nukwami yabwiye IGIHE ko ubuhanzi bwe bushingiye ku gusangiza abandi ubunararibonye n’urwibutso rw’ibihe yanyuzemo.
Ati “Ni ukwerekana ubwo bumenyi mfite, ibiganiro nagiranye n’abantu. Ni uburyo bw’imibereho, kumenya igisobanuro cya bya bintu bihishe. Ni nk’ikayi nandikamo ubunarararibonye bw’ibyo nanyuzemo.”
Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César, ni umwe mu bitabiriye imurika Triennale Milano International Exhibition mu rwego rwo gushyigikira Nukwami.
Yashimye ibihangano bya Nukwami n’uburyo bigaragaza neza urugendo yakoze ashakisha isoko y’ubunyarwanda bwe.
Ati “Igikorwa kiri aha ni ukumurika u Rwanda bijyanye n’insanganyamatsiko iri aha ivuga gushakisha ibyo tutazi tukabimenya. Icyatumye Minisiteri igiha imbaraga ibihangano bya Nukwami, ni uko bigaragaza imizi yacu nk’abanyarwanda mu ishusho riganira, riganisha kwisubiza mu mizi yacu gakondo.”
Yakomeje agira ati “Amateka yacu y’u Rwanda n’ubukoloni twaciyemo hari byinshi byagiye bitubuza ubunyarwanda bwacu. Iki gikorwa kigaragaza uko kwishakamo imizi, gushaka uburyo bwo kumva uwo turi we. Uyu muhanzi afite imizi akomokamo y’u Budage n’ u Rwanda, yakoze ubushakashatsi ashaka kumenya Ubunyarwanda bwe kandi ni ikintu cyasaga nk’ikubuze kuri we kugira ngo yumve yuzure nk’umuntu.”
Ambasaderi Igor César yavuze ko mu mezi atanu ari imbere, amateka y’u Rwanda n’umuco warwo bizaba biri gusangizwa abazitabira iri murika.
Ati “aha ni ahantu hakomeye hatuma u Rwanda ruvugwa, ruganirwa. Si ubuhanzi gusa ahubwo ni ukubona umwanya abantu bashobora kuganiriramo, batuma u Rwanda rumenyekana, bituma umuntu agira inyota yo kumenya u Rwanda.”
Iri murika rizatangira bantu bosetariki ya 15 kugeza kuwa 11 Ukuboza 2022. Ni umwanya wo kugaragaza ku bibazo byugarije Isi binyuze mu bugeni n’ubuhanzi no kugaragaza amateka, umuco n’imibereho y’abantu mu bihugu bitandukanye by’Isi biciye mu buhanzi n’ubugeni.
Amb. Igor César yasabye abanyarwanda batuye muri Milano no mu nkengero ko ari umwanya mwiza wo kuzasura ikibanza (Pavillon) cy’u Rwanda n’abandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!