00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hashimiwe Repubulika ya Tchèque yagaragarije Loni ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 19 April 2024 saa 06:22
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Tchèque, Dr. Richard Masozera, yashimiye iki gihugu ku bwo gushyira umucyo ku bwicanyi bwari buri gukorerwa Abatutsi mu 1994, ikavuga ko ari Jenoside, ariko Loni ikabyima amatwi ahubwo ikerekeza amaso ahandi.

Tariki ya 28 Mata 1994, nibwo Ambasaderi Karel Kovanda wari uhagarariye Repubulika ya Tchèque mu Kanama ka Loni Gashinzwe Kubungabunga Umutekano ku Isi, yasabye ako kanama kwiga ku kibazo cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda ariko kabirenza ingohe.

Ambasaderi Kovanda yerekanye ko kugeza uwo munsi Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kashyize ingufu zingana na 80% mu kwiga ku kibazo cyo kugumisha cyangwa gukura ingabo za MINUAR mu Rwanda, 20% ku guhagarika intambara, naho 0% ku kwiga ku bwicanyi bwakorerwaga mu Rwanda.

Ambasaderi Dr. Richard, yagaragaje ko iki ari igikorwa gikomeye kuko icyo gihe bahagararanye n’Abanyarwanda bari bari kwicwa bazira uko bavutse.

Ibi ni ibikubiye mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, cyabaye kuri uyu wa Kane, ku ya 18 Mata 2024, kibera muri Repubulika ya Tchèque.

Abahagarariye ibihugu byabo muri Repubulika ya Tchèque, bamwe mu bagize Inteko Ishingamatego y’iki gihugu Umutwe w’Abadepite, n’inshuti z’u Rwanda nibo bari bitabiriye iki gikorwa.

Ambasaderi Dr. Richard, yashimangiye ko kwibuka by’umwihariko ari ngombwa ku rubyiruko kugira ngo ruhore ruzirikana ingaruka ziterwa n’ingengabitekerezo mbi, runabonereho kurangwa n’indangagaciro zituma rutumbira kubaka ejo heza.

Ati “Urubyiruko rw’uyu munsi rufite amahirwe yo kuba rufite igihugu kitagira uwo giheza, ahubwo buri wese yisanga, kuba hakiri abahakana Jenoside ni ikibazo kidakwiye kureberwa ahubwo abantu bakwiye kukirwanya nta kujenjeka.”

Minisitiri Wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Jan Marian, yagaragaje ko hakwiye gufatwa ingamba zatuma ibyabaye mu Rwanda bitakongera kuba ahandi hose ku Isi, aboneraho no gushimira Abanyarwanda ku ntabwe ishimishije bamaze gutera mu kubaka igihugu mu rwego rw’iterambere, ubumwe n’ubwiyunge, nyuma y’imyaka 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Minisitiri Marian, yavuze ko Guverinoma ya Tchèque izakomeza gushimangira ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi Karel Kovanda, wari uhagarariye Repubulika ya Tchèque mu Muryango w’Abibumbye muri 1994, mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa yagaragaje zimwe mu mpamvu zatumye hadafatwa icyemezo cyo guhagarika Jenoside, zari zishingiye ku nyungu z’ibihugu bitanu bifite imyamya ihoraho mu Kanama ka Loni Gashinzwe Kubungabunga Umutekano ku Isi, no kuba icyo gihe u Rwanda rwari kimwe mu bihugu bigize ako kanama, ibyari bisobanuye ko uwari uhagarariye Leta y’abatabazi, yakoraga Jenoside.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .