Ubu ni ubutumwa bwatanzwe n’Uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Sudani, Buhungu Abel, ubwo yaganirizaga abari bitabiriye ibi birori.
Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatanu ku ya 5 Kanama 2022, aho Abanyarwanda batuye i Khartoum hamwe n’inshuti zabo bari muri Al-Madina Hotel.
Byaranzwe n’ubusabane bwarimo amafunguro ateguye mu buyro bwa Kinyarwanda n’igitaramo.
Buhungu Abel, yasobanuye amateka y’Umunsi w’Umuganura avuga ko ukomoka ku muco Nyarwanda kandi ko wabaga ari umunsi wo guha umugisha imbuto n’amatungo no gusangira k’umuryango.
Yagize ati “Abanyarwanda barahuraga bunze ubumwe bakishimira umusaruro bagezeho mu buhinzi n’ubworozi ari nako banateganyiriza ejo hazaza.”
Yavuze ko uyu munsi wizihizwa ku wa Gatanu w’icyumweru cya mbere cya Kanama buri mwaka ufite uruhare runini mu iterambere ndetse n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Mu bihe tugezemo umusaruro w’igihugu ntugikomoka ku buhinzi n’ubworozi gusa ahubwo twishimira n’undi uba wagezweho mu nzego zitandakanye z’ubuzima bw’igihugu muri rusange.”
Buhungu yavuze ko mu byo kwishimira byagezweho harimo imiyoborere myiza, umutekano, korohereza ishoramari, kwiteza imbere mu bukungu, imibanire myiza n’ibindi bihugu, guharanira ubuzima bwiza bw’abaturage n’ibindi.
Yagize ati “Tugomba kuzirakana ko ibi ibyiza bimaze kugerwaho ndetse n’agaciro igihugu gifite mu ruhando mpuzamahanga tubikesha ubudaheranwa bw’Abanyarwanda n’ubuyobozi bwiza buhora budukangurira gukunda igihugu no gukora cyane.”
Abanyarwanda batuye muri Sudani bakanguriwe guhora bihesha agaciro bakagahesha n’ igihugu cyabo, gukora cyane no gushaka ubumenyi n’ubushobozi bagamije kwiyubaka ubwabo ndetse n’igihugu cyabo.
Buhungu Abel, ati “Gusigasira umuco Nyarwanda, kubana neza n’abenegihugu, kubahiriza amategeko y’igihugu turimo, gufatanya mu kwerekana ibyiza by’u Rwanda no guhangana n’abashaka kurusenya ni byo nabashishikariza gukorama umutima wanyu wose.”
Yasoje ashimira ubufatanye bw’Abanyarwanda batuye muri Sudani muri gahunda z’igihugu zitandukanye ndetse n’inkunga baherutse gutanga yatumye ingo 481 zicanirwa mu Rwanda.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye hirya no hino mu Rwanda ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Isôoko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo Kwigira’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!