Ibi Busingye uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza yabigarutseho ubwo Abanyarwanda batuye muri iki gihugu bahuriraga mu birori byo kwizihiza imyaka 28 ishize rwibohoye.
Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Manchester witabiriwe n’abarenga 500 barimo Abanyarwanda baba mu Bwongereza, inshuti z’u Rwanda ndetse n’abahagarariye imiryango itandukanye.
Abitabiriye iki gikorwa baganirijwe ku mateka y’u Rwanda ndetse bagira umwanya wo gusabana babifashijwe n’umuhanzi w’Umunyarwanda Kitoko usanzwe uba muri iki gihugu.
Habayeho kandi umwanya wo kwereka abanyamahanga bari muri iki gikorwa amahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi aboneka mu Rwanda.
Mu ijambo rye, Ambasaderi Busingye yavuze ko u Rwanda rw’uyu munsi rurangwa no guhanga amaso ibyiza ndetse n’iterambere. Yagaragaje ko imbaraga Abanyarwanda bashyira mu byo bakora arizo zituma igihugu cyabo kirushaho kugirirwa icyizere cyo kwakira inama n’ibikorwa byo ku rwego rw’akarere, umugabane ndetse n’ibindi byo ku rwego rw’isi.
Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bagenda bagera ku gihugu baharaniye. Ati “Kuri ubu dufite u Rwanda rwunze ubumwe kandi ruteye imbere twamaze igihe duharanira kuva mu 1994”.
Nubwo bimeze gutyo, Ambasaderi Busingye yagaragaje ko hari abagikomeje kurwanya ibyiza u Rwanda rugeraho, ariko yemeza ko bazakomeza gutsindwa nk’uko byagiye bigenda.
Ati “Abaturwanya barananiwe kandi bazakomeza kunanirwa kubera ko babiba amacakubiri, ibinyoma, ubutagondwa n’urwango. Imbaraga zacu tuzivoma mu bumwe, imiyoborere ishingiye kuri Demokarasi, politike idaheza, amahirwe angana kuri bose, kureshya imbere y’amategeko, umutekano ituze ndetse n’iterambere rihoraho.”
Busingye yakomeje avuga ko abanenga u Rwanda bagamije kurusebya batazatuma rucika intege zo gukomeza guharanira kugera ku byiza.
Ambasaderi Busingye yasabye Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gukomeza gushyira imbere indangagaciro z’umuco nyarwanda mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ati “Bur igihe tugomba guhora tuzirikana ko twubakiye ku birenge by’abatubanjirije, tugahesha agaciro ibyo bigomwa binyuze mu gutanga umusanzu wacu mu muryango kandi tugaharanira ko buri gihe iyo umuntu abonye umwe muri twe abona Ubunyarwanda, ishama, agaciro n’ubudashyikirwa.”
Umuyobozi w’agace ka Stockport kabereyemo iki gikorwa, David Wilson yashimye Abanyarwanda bateguye iki gikorwa, yizeza ko azatanga umusanzu we kugira ngo u Bwongereza bushyikirize ubutabera abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakihishe muri iki gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!