00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb Nduhungirehe yagaragaje indabo nk’igihingwa Abanyarwanda bakwiriye gushoramo imari

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 10 November 2022 saa 07:40
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko mu gihe gito gishize igihugu gitangije ubuhinzi bw’indabo, bwatangiye gutanga umusaruro ndetse ushobora no kuzarushaho kwiyongera mu minsi iri imbere.

Ibi Amb Nduhungirehe yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 9 Ugushyingo 2022, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imurikagurisha ry’indabo rizwi nka ‘‘International Floriculture Trade Fair’.

Muri iri murikagurisha u Rwanda ruhagarariwe n’ibigo bitandukanye birimo Bella Flowers ihinga ikanakora ubucuruzi bw’indabo, Oxfam Rwanda, Duhamic-Adri ndetse n’abahinzi b’indabo babiri baturutse mu Karere ka Rulindo.

Iri murikagurisha riri kuba ku nshuro ya 12 rihuza abahinzi n’abacuruzi b’indabo baturutse mu bihugu birenga 25, ndetse n’abaguzi baturutse mu bihungu birenga 115.

Biteganyijwe ko kuva tariki 9-11 Ugushyingo 2022 ubwo iri murikagurisha rizaba rirangiye, Bella Flowers izaba imurika indabo zirimo amoko arenga 12 y’amaroza iki kigo gihinga ndetse kikanacuruza.

Ubwo yitabiraga igikorwa cyo gutangiza iri murikagurisha, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba igihugu kibasha guhagararirwa ari ishema.

Ati “Ni umurika rikomeye rituma u Rwanda rugaragaza indabo duhinga tukohereza mu mahanga. Ni ngombwa ko u Rwanda rwitabira iri murika rikomeye ku Isi aho abahinzi n’abacuruzi baza kumurika indabo zabo.”

Yakomeje avuga ko mu gihe gito gishize u Rwanda rutangiye gushyira umuhate mu buhinzi bw’indabo bimaze gutanga umusaruro kuko n’amafaranga bwinjiza yiyongera buri munsi.

Ati “Ubuhinzi bw’indabo mu Rwanda bwateye imbere nubwo tubutangiye vuba kuko nta myaka 10 ishize tubukora kandi ababurimo batangiye kubona umusaruro.”

“Ubuhinzi bw’indabo mu Rwanda bwazaniye igihugu amafaranga menshi, mu myaka itanu ishize amafaranga ubu buhinzi bwinjirije u Rwanda yikubye inshuro zirenga eshanu ava kuri 1 243 000$ ubu ni 6 853 000$.”

Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko hari icyizere ko mu bihe biri imbere uyu musaruro utangwa n’ubuhinzi bw’indabo uzarushaho kwiyongera.

Ati “Mu bihe biri imbere nidukomeza kwitabira iri murika, nidukomeza kwigira ku byo abandi bakora, nidukomeza kongera ubumenyi, kongera umusaruro no gukoresha ikoranabuhanga nta shiti tuzagera ku musaruro wateza imbere igihugu kandi ugateza imbere n’abahinzi b’indabo mu Rwanda.”

Yagaragaje ko isoko ry’indabo rihari haba imbere mu gihugu cyane ko mu mihango n’ibirori bitandukanye biba zikenerwa cyane.

Ni ishema kuri twe

Itsinda rihagarariye u Rwanda muri iri murikagurisha rigizwe na Ugeziwe Janvier, ushinzwe gahunda muri Duhamic Adri, Godfrey Gakwandi waturutse muri Oxfam nk’ushinzwe ibikorwa by’ubuhinzi muri uyu muryango, Mukampazimaka Marguerite na Gasana Augustin bakorera ubuhinzi bw’indabo mu Karere ka Rulindo.

Aba bose bavuga ko kuba babashije kwitabira iri murikagurisha ari ishema kuri bo, ibigo bakorera n’igihugu muri rusange.

Gakwandi yavuze ko iri murikagurisha rizatuma bigira ku bandi uko bakora ubuhinzi bw’indabo kugira ngo barusheho kubuteza imbere mu gihugu cyabo.

Ati “Iri murikagurisha rizadufasha kureba ubwoko bw’indabo abandi bahinga, uko bazihinga kugira ngo turebe ko natwe twashobora kubikora iwacu mu Rwanda.”

Yakomeje agaragaza ko kandi nabo bazagira umwanya wo kwereka abandi ibyo bakora.

Ati “Natwe tuzabereka indabo duhinga ku buryo dushobora no kuhakura amasoko atandukanye. Ikintu cyanshimishije ni uko nabashije guhura n’abantu bafite ubushake bwo kugura indabo duhinga kandi bazikunze.”

Mukampazimaka Marguerite ukorera ubuhinzi bw’indabo mu Karere ka Rulindo yavuze ko binyuze muri iri murikagurisha yamaze kuganira n’abantu batandukanye bazamugurira indabo ahinga.

Ati “Nabashije kubona abaguzi bazagura indabo zacu, iyo ufite abaguzi ubasha guhinga ufite umwete kuko uba ufite abazakugurira, ngiye gukora umurimo wanjye ku buryo bunoze nkurikije ibyo nabonanye bagenzi banjye.”

Yavuze ko amasomo azakura muri iri murikagurisha azayasangiza bagenzi be kugira ngo babashe guteza imbere ubuhinzi bw’indabo mu Rwanda.

U Rwanda rwitabiriye iri murikagurisha ku nshuro ya gatandatu. Rimaze imyaka 12 ribera mu Buholandi uretse gusa imyaka ibiri ryahagaritswe n’icyorezo cya Covid-19. Biteganyijwe ko uyu mwaka ‘International Floriculture Trade Fair’ izitabiriwe n’abamurika barenga 660.

Amafoto y’umunsi wa kabiri w’imurikagurisha

Amb Nduhungirehe yagaragaje indabo nk’igihingwa Abanyarwanda bakwiriye gushoramo imari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .