Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kanama ubwo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu mu Bubiligi bari bateraniye mu mujyi wa Zeebrugge mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Bubiligi, bizihiza Umuganura.
Iki gikorwa cyabanjirijwe n’Umuganda witabiriwe n’abanyarwanda batuye mu Bubiligi, abayobozi b’agace byabereyemo ka Brugge n’inshuti z’u Rwanda.
Ambasaderi Dieudonné Sebashongore mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yavuze ko Umuganura ari umuhango ufite igisobanuro gikomeye mu mateka y’u Rwanda.
Ati “Ni igikorwa kiganisha ku bumwe bw’abanyarwanda. Kuva na kera byarakorwaga aho abanyarwanda bahuraga kugira ngo bahuze ibyo bagezeho, bakaganira bakongera bagahiga no ku bihe bizaza kugira ngo bakomeze kwiteza imbere.”
Nubwo Umuganura waciwe n’Abakoloni ukongera kugarurwa na Guverinoma y’Ubumwe, Ambasaderi Sebashongore yavuze ko ari umuco ukwiriye gusigasirwa kuko ubumbatiye ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Twaciye mu bintu byinshi byagiye bidutatanya. Unarebye n’abantu baba hano mu Bubiligi, bose ntibabana, ni iki cyakorwa kugira ngo bose babyiyumvemo, bisange hari ikintu basangiye? Ni Umuganura.”
Amb. Sebashongore akomeza agira ati“Uyu Muganura abakurambere badusigiye tugomba kuwubahiriza kuko urubyiruko rwacu ruba mu Mahanga rukeneye kumva Umunyarwanda ni iki, arangwa n’iki? Arangwa n’umurimo no gukunda igihugu cye. Arangwa no kugira ubumuntu. Ibintu twaciyemo byagize abantu inyamaswa, ni ngombwa ko Leta igarura wa muco wa kera abantu bakaganira.”
Ambasaderi Sebashongore yavuze ko Umuganura wafashije Abanyarwanda kuba hamwe kugeza nubwo mu gihe cy’Ubukoloni, ubwo bumwe bwabarinze kuba hari Umunyarwanda wajyanwa mu bucakara.
Ati “Iyo umaze kubyumva wumva icyerecyezo cya Guverinoma n’impanuro umukuru w’igihugu aduha. Nitumara kubyumva nta kizatuvugiramo. Ntabwo tugomba kuba icyo abandi bashaka ko tuba, tugomba kuba abanyarwanda.”
Yvette Umutangana, uyobora Diaspora Nyarwanda mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Bubiligi akaba umwe mu bateguye iki gikorwa, yavuze ko Abanyarwanda baba mu Mahanga nabo batangiye kwizihiza Umuganura mu 2017.
Yavuze ko mu bintu bibandaho mu gutegura Umuganura, ari ukwigisha abantu kwigira.
Ati “Umuganura ufite aho ukomoka ariko twe mu mahanga tuganura tugendera kubyo tugezeho mu bintu bitandukanye nkuko igihugu kitwigisha kwigira, ni ikintu dushyira imbere cyane, Tugasobanurira abaje badusanga impamvu nyamukuru yo kuganura.”
Yavuze ko ari ingenzi cyane ku Banyarwanda baba mu Mahanga kuba hamwe bakizihiza Umuganura kuko “dufite igihugu, dufite aho dukomoka”.
Servil Omar Ntagengwa yagarutse ku mateka y’Umuganura mu Rwanda, guhera ku bwa Gihanga Ngomijana wahanze u Rwanda rukaba igihugu.
Ati “ Amaze guhuza u Rwanda rukaba igihugu yashyizeho ikintu kimwe kibahuza gishingira ku bintu bine, Imana y’u Rwanda, Umwami, Rubanda n’Igihugu cyacu duhuriyemo. Nicyo umuganura usobanura.”
Yakomeje agira ati “Ibyo gusangira dukora uyu munsi ni umwe mu mihango y’Umuganura ariko siwo muganura wonyine. Icyo ugamije ni ubumwe bw’Abanyarwanda, kwaguka kw’Abanyarwanda, igihugu kimwe.”
Uyu munsi wasojwe n’ubusabane, abawitabiriye baganura ku mafunguro yiganjemo ayateguwe mu buryo bwa Kinyarwanda.
Uko igikorwa cy’Umuganura mu Bubiligi cyagenze (Video)
Amafoto: Jessica Rutayisire & Karirima Ngarambe. A
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!