00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Franco Ntazinda arishimira uko Rwanda Day Toronto 2013 yagenze

Yanditswe na

Karirima A.Ngarambe – IGIHE/Belgique

Kuya 30 September 2013 saa 08:08
Yasuwe :

Ubu ntakindi kiri mu biganiro by’Abanyarwanda benshi batuye mu mahanga bari babashije kwitabira no kuganira na Perezida Kagame muri gahunda yabereye muri Canada ya «Rwanda Day Toronto 2013», ibyo biganiro byinshi birabera ku mbuga zitandukanye za internet, ndetse no mu binyamakuru byo mu Rwanda no mu mahanga, bitandukanye by’abanyarwanda.
IGIHE yagiranye ikiganiro na Franco Ntazinda, uyobora Diaspora ya Toronto, ikaba ari nayo yakiriye icyo gikorwa, maze atubwira ko kwakira ino Rwanda Day ari (...)

Ubu ntakindi kiri mu biganiro by’Abanyarwanda benshi batuye mu mahanga bari babashije kwitabira no kuganira na Perezida Kagame muri gahunda yabereye muri Canada ya «Rwanda Day Toronto 2013», ibyo biganiro byinshi birabera ku mbuga zitandukanye za internet, ndetse no mu binyamakuru byo mu Rwanda no mu mahanga, bitandukanye by’abanyarwanda.

IGIHE yagiranye ikiganiro na Franco Ntazinda, uyobora Diaspora ya Toronto, ikaba ari nayo yakiriye icyo gikorwa, maze atubwira ko kwakira ino Rwanda Day ari ishema rikomeye kuri Diaspora ya Canada ndetse by’umwihariko ku banyarwanda batuye i Toronto.

Ntazinda yagize ati: “Mfite umunezero n’ibyishimo byinshi by’ukuntu hano muri Diaspora ya Toronto twagize amahirwe yo kwakira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame akatuganiriza. Abanyarwanda baturutse hirya no hino haba muri Amerika n’ahandi bakaza tugahuza urugwiro, kuri jye ni ishema ritagereranywa muri Diaspora ya Canada yose cyane Toronto.”

Uyu mugabo, avuga ko bamaze igihe kigera ku byumweru bibiri cyose bategura uyu munsi, aho bateganyaga kuzakira hagati y’abantu 2500 na 3000, ariko ngo umubare waje kurenga uwo bateganyaga.

Ntazinda akomeza agira ati: “Inkuru y’ibyabereye iwacu Toronto kuyivuga uko yari iri biragoye, uwari uhibereye niwe wakumva koko ko ibyo mvuga. Byari byiza cyane pe! Sinakwibagirwa kuvuga ukuntu nanezerewe igihe Perezida Kagame yinjiraga muri salle, amashyi y’urufaya arangira n’Abanyarwanda bose bari baje bafite inyota yo kumwakira no kumwumva mu nyigisho ze nziza zigera ku mutima kandi zubaka.”

Ati: “Diaspora ya Canada yose, cyane cyane Diaspora mpagarariye ya Toronto, twagize amahirwe menshi yo kuba iki gikorwa cyarabereye iwacu kandi kikagenda uko twabyifuzaga.”

Ntazinda ashimira abo bafatanyije n’abo babana muri Diaspora, umukuru w’igihugu cyacu n’abo bari kumwe bose, uburyo badahwema kubegera noneho by’akarusho bakaba baragiye iwabo muri Toronto. Avuga ko ashimira kandi buri wese aho ava akagera wagize uruhare mu buryo bwose ngo iyi « Rwanda Day 2013Toronto » igende neza.

Franco Ntazinda muri Rwanda day

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .