Ni ibiganiro kandi byatumiwemo bamwe mu batari abanyamuryango mu rwego rwo kungurana ku nsanganyamatsiko igira iti “Amahame n’indangagaciro mu mateka y’Abanyarwanda”.
Iki kiganiro cyatangijwe n’ijambo rya Jack Habimana uyobora Umuryango w’abanyarwanda batuye mu Bubiligi bari muri FPR Inkotanyi, aha ikaze urubyiruko n’ababyeyi bari bitabiriye ibi biganiro, byatangiye saa yine n’igice za mu gitondo.
Ambasaderi w’u Rwanda Dr Dieudonné Sebashongore nk’umunyamuryango kandi akaba anahagarariye u Rwanda mu Bubiligi, ni we watanze ikiganiro cya mbere cyanafunguye iki gikorwa muri rusange.
Yasabye ko urubyiruko gukomeza gukomera ku ndangagaciro z’abanyarwanda, kandi abakangurira gukomeza kuvuga Ikinyarwanda bafatanyije n’ababyeyi.
Musare Faustin, umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi waturutse mu Rwanda, mu kiganiro yatanze yagarutse ku gihugu, umuco n’indangagaciro zacyo, imbogamizi zabayeho mu bihe bitandukanye byanahungabanyije indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Dr Ndushabandi Eric mu kiganiro yatanze yagarutse cyane kuri Politiki na gahunda mu kwimakaza amahame y’umuryango naho Pulcherie Nyinawase, atanga ikiganiro ku ruhare rw’ababyeyi mu ihererekanyagaciro mu rubyiruko.
Urubyiruko rwahawe umwanya rutanga ibitekerezo, bavuga ku ndangagaciro mu Rwanda rw’uyu munsi ruteye imbere, ‘nicyo urubyiruko rwakora ngo ruzisigasire.
Hodali Jim abajijwe uko yakiriye ikiganiro mpuzarungano, yagize ati “ Birashimishije cyane kuko ikiganiro uru rubyiruko rutanze kirerekana ko ejo habo bahafite mu ntoki, natwe bakuru bikatumara impungenge.”
Ibi biganiro kandi byaranzwe no gufata imyanzuro itandukanye, bisozwa n’ubusabane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!