00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buholandi: Abanyarwanda baba mu mahanga basabwe kwigisha bagenzi babo basabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 24 July 2022 saa 03:20
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Abanyarwanda b’imbere mu gihugu bateye intambwe ishimishije mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside, agaragaza ko ahakiri ikibazo gikomeye ari muri bagenzi babo baba mu mahanga mu bihugu birimo iby’i Burayi na Amerika.

Ibi Amb Nduhungirehe yabigarutseho mu muhango wo kwizihiza imyaka 28 ishize Abanyarwanda bibohoye. Ni igikorwa cyateguwe n’Abanyarwanda baba mu Buholandi ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu.

Ndabarasa Claude uyobora Diaspora nyarwanda mu Buholandi, yasabye abari muri iki gikorwa kuzirikana ko Abanyarwanda baba mu mahanga bakwiye kugira uruhare mu iterambere ryabo.

Ati “Kuba Umunyarwanda ufite indangagaciro z’ubunyarwanda ntabwo bisaba kuba waravukiye mu gihugu gusa cyangwa uba mu Rwanda ahubwo ni ukugira u Rwanda mu mutima, mu byo dukora bituranga dukenera kwemera kuba abarwo narwo rukaba urwacu. Abanyarwanda baba mu mahanga bafite uruhare runini mu gufasha abaturage bacu kwiteza imbere. Urwo ruhare rugaragarira mu kwiteza imbere.”

Amb Nduhungirehe yavuze ko ari ibyishimo kuba Abanyarwanda baba mu Buholandi bongeye kugira amahirwe yo guhurira hamwe ngo bizihize umunsi wo Kwibohora kw’Igihugu cyabo nyuma y’igihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Mu ijambo rye, Amb Nduhungirehe yibukije Abanyarwanda bari muri uwo muhango ko kwibohora bigikomeje atari igikorwa cyarangiye kuwa 4 Nyakanga 1994 ubwo ingabo zahoze ari iza RPA zahagarikaga Jenoside zigakuraho ubuyobozi bubi.

Ati “Kwibohora byari intangiriro y’urundi rugamba rwo kwibohora rugikomeza n’ubu. Kwibohora ntabwo ari igikorwa cyabaye rimwe gusa tariki ya 4 Nyakanga 1994, ahubwo byabaye intangiriro y’urugendo turimo kugeza n’ubu tugikomeza, n’ubu turacyibohora kandi hari byinshi twagezeho muri uyu mwaka muri iyi myaka 28 ishize.”

Yakomeje avuga ko uru rugendo rwo kwibohora rugabanyije mu byiciro byinshi birimo bine by’ingenzi cyane, aho icya mbere kigizwe n’ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge.

Icyiciro cya kabiri kigizwe n’iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage, icya gatatu kikaba imiyoborere ihamye kandi itavangura mu gihe icyiciro cya kane ari ukwihesha agaciro nk’Abanyarwanda.

Mu bijyanye n’ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge nk’icyiciro cy’ingenzi muri uru rugendo rwo kwibohora, Amb Nduhungirehe yagaragaje ko hakozwe byinshi bishimishije birimo guha ubutabera abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’imiryango yabo.

Ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge yavuze ko aho u Rwanda rugeze naho hateye ishema uretse ikibazo cy’ingebitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu Banyarwanda baba mu mahanga.

Ati “U Rwanda nta makimbirane rugifite ashingiye ku moko ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside yaragabanutse cyane isigaye ari nke cyane mu Rwanda, ahubwo rero isigaye hanze mu Banyarwanda baba mu mahanga kubera ko hari abantu benshi baba mu mahanga batagejejweho izo nyigisho na Guverinoma y’u Rwanda ku buryo usanga aribo bagikwirakwiza izo ngengabitekerezo hano i Burayi muri Amerika n’ahandi.”

Yakomeje asaba Abanyarwanda bari muri uyu muhango kugira uruhare mu kwigisha abo bagenzi babo basabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Ngira ngo namwe mufite uruhare rwo kubaganiriza, abo muhurira mu rusengero, mu minsi mikuru n’ahandi mukabaganiriza kugira ngo murebe ko bagaruka mu nzira nziza.”

Ibyavuzwe na Amb Nduhungirehe bishimangirwa n’ibyavuye mu bushashatsi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge [NURC] byerekana intambwe ishimishije ubwiyunge bumaze kugeraho mu Rwanda, aho iyi ntambwe igeze kuri (94.7%) ,ivuye kuri 92.5% mu mwaka wa 2015, mu gihe mu mwaka wa 2010 yari kuri 82.3%.

Igipimo cy’Ubwiyunge mu Banyarwanda [Rwanda Reconciliation Barometer 2020], kigaragaza ko mu myaka itanu ishize [kuva mu 2015, ubwo hakorwaga ubundi bushakashatsi], habayeho kuzamuka ku kigero cya 2.3%. Ku rundi ruhande ariko ngo n’ubwo intambwe yatewe igaragarira buri wese ntabwo abanyarwanda bakwiye kwirara.

Muri rusange ubwiyunge bw’abanyarwanda bubarwa bashingiwe ku nkingi esheshatu zirimo gusobanukirwa amateka, iby’ubu, no gutekereza ejo hazaza h’u Rwanda aho ubushakashatsi bugaragaza ko iyi nkingi iri ku gipimo cya 94.6%.

Hari kandi inkingi ya Ndi Umunyarwanda , aho abanyarwanda bemera Ubwenegihugu, Ibiranga, umuntu n’inshingano ze, aho biri kuri 98.6%.

Ikiganiro Karirima A. Ngarambe yagiranye na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe

Umuhango wo kwizihiza imyaka 28 ishize u Rwanda rwibohoye wabereye muri Marriott mu Buholandi
Uyu munsi mukuru wo kwizihiza ukwibohora wahurije hamwe Abanyarwanda baba hirya no hino mu Buholandi
Hilda Kamali niwe wayoboye uyu muhango wo kwizihiza imyaka 28 u Rwanda rwibohoye wabereye mu Buholandi
Claude Ndabarasa uyobora Diaspora nyarwanda mu Buholandi ageza ijambo ku bitabiriye gahunda y’igikorwa cyo kwibohora
Michel Minega Sebera, Umujyanama Mukuru muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, asuhuza Abanyarwanda n’inshuti zabo baje kwizihiza umunsi wo kwibohora
Amb Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Buholandi ageza ijambo ku Banyarwanda n’inshuti bitabiriye iyi gahunda yo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 28 i Den Haag
Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, Jean Hugues Mukama nawe ari mu bitabiriye uyu muhango
Siboyintore John Bosco uri kwiga mu Buholandi na we yitabiriye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .