00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Birasa Bruno yifashishije inganzo ye mu bugeni mu kwerekana amateka y’u Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 12 July 2022 saa 08:13
Yasuwe :

Birasa Bruno ni Umunyarwanda w’imyaka 23 wiga amasomo ajyanye no gushushanya (Graphic designing) muri Kaminuza ya Vistula yo muri Pologne.

Uyu musore usanzwe akora ubuhanzi bw’ubugeni ari mu Banyarwanda bitabiriye banagaragaza ibihangano byabo mu Imurikabikorwa ryiswe ‘Rwanda Awareness Day’ rigamije kumenyekanisha u Rwanda muri Pologne.

Iri murikabikorwa ryateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Pologne ku bufatanye na Kaminuza ya Silesian (Silesian University of Technology - SUT)

Mu kiganiro na IGIHE, Birasa Bruno, yatangaje ko ashishikajwe no gukora mu nganzo mu bigaragara amateka y’u Rwanda no kumenyekanisha umuco warwo muri Pologne n’ahandi ku Isi.

Yagize ati “Natangiye gushushanya nkiri muto cyane mbikomoye kuri data Birasa Bernard wanyigishije. Nabitangiriye mu Rwanda nyuma mbikomereza muri Pologne cyane ko ari byo nari nje kwiga nkaboneraho no kwerekana umuco wacu muri iki gihugu”.

Uyu musore kandi yavuze ko ibihangano bye abikomora ku muco w’Abanyarwanda.

Ati “Ubutumwa bwinshi buba bugaragaza ukuntu Abanyarwanda ba kera babagaho n’abubu, cyangwa uko umuco wacu umeze ariko mbikora mu buryo bujimije ku buryo umuntu atekereza mu kureba iki gishushanyo ngo amenye icyo nashatse kuvuga cyangwa nawe yivaniremo icyo amaso n’umutima bye bibona.”

Nk’umwe mu rubyiruko rwamuritse ibyo rukora muri ‘Rwanda Awareness Day’ yanyuzwe n’uburyo ibihangano bye byakiriwe.

Yavuze ko iki gikorwa cyo kumenyekanisha u Rwanda muri Pologne ari ingenzi kuko kinafungura amarembo hagati y’ibihugu byombi.

Yakomeje ati “Ku bihangano byanjye iri murika ryaramfashije cyane kuko ryampuje n’abantu ba hano babasha kubona ibyo dukora. Kuri njye mbifata nk’amahirwe yo kwigisha umuco w’igihugu cyacu abashoramari b’ino bifuza gushora imari mu Rwanda.”

Birasa Bruno afite intego ko mu gihe azaba amaze gusoza amasomo azasubira mu Rwanda gukomeza ubuhanzi kuko ari ho yumva azabonera ubwisanzure buhagije bwo gukomereza uyu mwuga.

Uyu musore ni umwana wa Birasa Bernard, umuhanzi w’umunyabugeni mberajisho (gushushanya, kubumba, kubaza amashusho mu giti), akaba n’inararibonye mu kazi ko gufata amashusho akoreshwa kuri televiziyo, filime n’ibindi.

Birasa afatanya ubugeni no kwiga muri Kaminuza ya Vistula yo muri Pologne
Ambasaderi Prof Shyaka Anastase atanga igihangano cya Birasa ho impano muri Rwanda Awareness Day
Birasa Bruno afite intego ko mu gihe azaba amaze gusoza amasomo azasubira mu Rwanda gukomeza ubuhanzi
Ibihangano bya Birasa byamuritswe muri Rwanda Awareness Day
Ibihangano bya Birasa byibanda ku muco nyarwanda
Birasa Bruno, yatangaje ko ashishikajwe no gukora mu nganzo mu bigaragara amateka y’u Rwanda no kumenyekanisha umuco warwo muri Pologne n’ahandi ku Isi
Umuco n'amateka y'u Rwanda biza ku isonga mu bihanzi bwa Birasa
Birasa ashushanya imitako ishobora gushyirwa mu nzu
Birasa yabwiye IGIHE ko afite intego yo gukomeza kwagura ubuhanzi bwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .