00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biziyaremye yakoze inkoni yihariye ifasha abafite ubumuga bwo kutabona no kutumva

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 August 2019 saa 10:08
Yasuwe :

Biziyaremye Adrien ufite imyaka 26 ukomoka mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Nzige yakoze inkoni izajya yifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona ikaba ikoranywe ikoranabuhanga rituma uyikoresha amenya ko hari ikintu runaka agiye kumugonga muri sentimetero 50.

Iyi nkoni ikoze mu itiyo ifite agapine n’ikoranabuhanga ririmo imbere rituma yerekana ikintu igiye kugonga uyikoresha atarakigeraho. Ifite aho bashyiriramo umuriro, ikagira agatara kaka mu gihe wa muntu agiye guhura n’inzitizi , iyo agiye guhura n’umuntu iriho impuruza kuburyo ibimenyesha abantu mbere bakava mu nzira.

Ifite umwanya ucomekwaho utwumvirizo two mu matwi (ecouteur) mu gihe ageze mu rusaku igakomeza kumuyobora, ifite agapine ikoresha bayisunikisha kuburyo uyikoresha itamutwara imbaraga nyinshi.

Biziyaremye avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi nkoni yakigize mu mwaka wa 2011.

Ati “ Ubwo mugenzi wanjye wabanaga na mama we ufite ubumuga bwo kutabona yambwiraga agahinda ka mama we wagiye gushaka kubatekera ariko yabigerageza akagwa mu muriro kubera ko atawubonye ndetse ngo banamuhaye inkoni isanzwe imwe ituruka mu Bushinwa ariko ngo iyo ayikoresha ashaka inzira ugasanga amenagura ibintu birimo ibirahure n’amasahani.”

Yongeyeho ati “ Nuko ntekereza ukuntu nakora inkoni izajya igaragaza inzitizi mbere kuburyo byafasha abantu bafite ubumuga kugenda neza ahantu hose kandi bisanzuye.”

Biziyaremye avuga ko mu gukora iyi nkoni yanatekereje ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona ndetse ntibumve, akaba ariyo mpamvu muri iyi nkoni yanashyizemo ikoranabuhanga rituma ititira igihe nyirayo hari icyo agiye guhura nacyo.

Ati “ Iyo umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ntiyumve ayifite akagera ahantu agiye kugonga ikintu iratitira cyane akabyumva.”

Biziyaremye avuga ko igiciro fatizo cy’iyi nkoni yakigize amafaranga make kugira ngo abanyarwanda benshi babashe kuyigura.

Ati “ Ubu nyigurisha ibihumbi 50 ariko haje nk’umuntu ushaka gutwara iziri hejuru 10 tuzajya tumugabanyiriza cyane tumuhere kuri make kuko intego yanjye ntabwo ari amafaranga ahubwo ni ugufasha.”

Zimwe mu nzitizi uyu musore ahura nazo zirimo kutabona amafaranga yo kugura ibikoresho ndetse no kumenyekanisha iyi nkoni.

Ati “Nk’umuntu w’umunyeshuri ntabwo ndagira igishoro gifatika kuburyo navuga ngo ndakora inkoni nyinshi ariko mbonye umuntu umfasha nakora inkoni nyinshi cyane.”

Biziyaremye avuga ko yatangiye undi mushinga wo gukora inkoni izajya iba ifite ikoranabuhanga ryorohereza uyikoresha cyane cyane nko mu gihe yayibuze.

Ati “ Urabona hari igihe umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ashobora kuba ari mu rugo wenyine akayoberwa aho yafashije ya nkoni, ariko n’aba afite telecomande azajya ahita ayikoresha inkoni aho iri isone ayumve hanyuma ayibone mu buryo bumworoheye.”

Kuri ubu Biziyaremye Adrien yiga muri IPRC Ngoma aho yiga ibijyanye n’ubukanishi bw’inganda.

Biziyaremye Adrien w'imyaka 26 avuga yakoze iyi nkoni ngo afashe abantu bafite ubumuga bwo kutabona
Inkoni imwe igura ibihumbi 50 Frw
Iyi nkoni iriho amatara, n'intabaza bifasha uyitwaye kugenda atagonga ibintu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .