00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Hakozwe ikoranabuhanga rikoresha ibiri mu nzu bidasabye gukoresha imbaraga

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 13 August 2019 saa 01:58
Yasuwe :

Bitewe n’imyubakire yo mu gihe cyashize itarahaga umwanya ikoranabuhanga usanga hari imirimo imwe n’imwe umuntu agikora mu nzu ye bimugoye nko kuzimya amatara, gukonjesha cyangwa gushyushya mu nzu ndetse akenshi bigasaba kuba ahibereye.

Urubyiruko rubarizwa muri Sosiyete Inuma Technology rwaje gusanga hifashishijwe ikoranabuhanga iyi mibereho ikwiye guhinduka.

Nyuma y’imyaka itandatu biga ku cyo bakora ngo bakemure iki kibazo, ubu bavumbuye uburyo iyo mirimo yose ishobora koroshywa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bushyirwa mu nzu, ukabasha kugenzura ibikorwa byose byo mu nzu yawe hadakoreshejwe imbaraga, uburyo bise ‘Smart House’.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Inuma Technolog, Ndayishimiye David, yavuze ku mikorere y’iri koranabuhanga.

Yagize ati “Inzu ikoresha ikoranabuhanga ikora mu buryo bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishyirwa mu nzu ikabasha kugira imikorere iteye imbere ndetse ukaba wabasha kugenzura ibiyikorerwamo n’ubwo waba utayirimo.”

Ni ikoranabuhanga rishyirwa mu nzu yawe, rigahuzwa na telefoni ngendanwa ku buryo ushobora kwicara ku kazi ukamenya ko umuntu yinjiye iwawe, ushobora kuzimya amatara yo mu byumba byose bitabaye ngombwa ko ubyinjiramo, ushobora gukonjesha ibiri muri firigo yawe uri ku kazi, inzu ishobora gushyirwamo ubukonje hakoreshejwe amatara n’ibindi.

Ndayishimiye yavuze ko igitekerezo cyo gukora uyu mushinga w’ikoranabuhanga cyaturutse ku buryo babonaga hari ibintu byinshi bitwara umwanya w’umuntu kandi byoroshye kubikora udatakaje igihe.

Ati “Nk’ahantu nagiye niga habaga hari umuntu ushinzwe kuzimya amatara, akabyuka mu gitondo azenguruka yabyibagirwa bigapfa. No muri kaminuza naho nagiye mbibona ugasanga naho hari umuntu ushinzwe kubyuka azimya amatara”.

Ubu buryo aba basore batangije, bushobora no kwifashisha ijwi, aho uvuga icyo ushaka ko inzu ikora bitewe n’uburyo ikoranabuhanga bagushyiriyemo rimeze bikikora.

Ati “Ni inzu yubatse mu buryo bugezweho muba mushobora kugirana ikiganiro, kuba wayivugisha ikaba yamenya ibyo wifuza”.

Iri koranabuhanga rishyirwa mu nzu rifasha kurondereza umuriro w’amashanyarazi kuko icyumba gishobora no kwaka gusa iyo winjiyemo wakivamo kikazima.

Ku bantu kandi bakunda imyidagaduro iri koranabuhanga rifasha kuba buri muntu uri mu nzu yacuranga umuziki ashaka kumva atabangamiye undi. Ni ukuvuga ko inzu ifite ibyumba bitandukanye, buri wese yabasha kumva umuziki ashaka ndetse yakwimukira no mu kindi cyumba uwo muziki ukamuherekeza agakomeza kuwumva.

Ndayishimiye yavuze ko nta we bahanganye ku isoko kuko ibyo bakora byihariye.

Ati “Ibyo twagiye tubona bihari ntabwo ari ibintu ushobora kuvuga uti njye ndashaka ibi cyangwa munshyiremo ibi. Ikindi ibindi bihari hafi ya byose bisaba internet ariko ibyacu twashatse uburyo nta internet.”

Uretse gutanga ibisubizo bigendanye n’ikoranabuhanga, uyu mushinga watanze n’akazi dore ko kuri ubu Inuma Technology ikoresha abakozi 13.

Ndizeye Jean De Dieu umaze amezi umunani ari Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri iyi sosiyete asanga irikoranabuhanga hari icyo rizahindura mu buryo abantu basanzwe babayeho.

Ati “Iki gikorwa cy’inzu ikoresha ikoranabuhanga ni bumwe mu buryo bwo kuzamura imibereho y’abantu bigendanye n’igihe kigizweho.”

Yavuze ko inzu zose bishoboka ko zashyirwamo iryo koranabuhanga kandi izisanzwe zubatse ntibigombera kubanza kuzisenya.

Kuri ubu iri koranabuhanga bamaze kurishyira mu nzu ebyiri ariko bakaba bafite intego y’uko byagera mu 2020 nibura mu Rwanda hari umubare munini w’abantu bafite ubu bwoko bw’ikoranabuhanga mu nzu zabo.

Bamwe mu bashinze n'abakozi ba Inuma Technology
Ndayishimiye yavuze ko igitekerezo cyo gukora uyu mushinga w’ikoranabuhanga cyaturutse ku buryo babonaga hari ibintu byinshi bitwara umwanya w’umuntu kandi byoroshye kubikora udatakaje igihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .