00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyonkuru afite inyota yo guhangana na caguwa yifashishije ubwoya bw’intama

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 August 2019 saa 02:02
Yasuwe :

Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byafashe icyemezo cyo guca intege imyenda n’inkweto za caguwa bituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza n’ahandi, aho nko mu Rwanda kuva ku wa 1 Nyakanga 2016, ibyinjizwa mu gihugu byongererewe umusoro ukubye inshuro 25 ugereranyije n’uwari usanzwe.

Ni icyemezo kigamije guteza imbere inganda zikora imyenda n’inkweto by’imbere mu gihugu hagabanywa ibitumizwa mu mahanga.

U Rwanda rwakoreshaga miliyari 15 Frw mu gutumiza caguwa mu mahanga.

Nubwo ari icyemezo kigamije guteza imbere ubukungu bw’igihugu, cyagize ingaruka ku biciro by’imyenda hirya no hino mu gihugu kuko byatumye ihenda ku buryo biroroheye buri wese kuyigura.

Icyo cyemezo cyatumye Niyonkuru Fabrice atagoheka, ashaka icyo yakora ngo haboneke igisumbura caguwa kandi buri wese azabasha kwigondera.

Uyu musore wakuriye mu muryango worora intama, yabwiye IGIHE ko yagize igitekerezo cyo kumenya uko ubwoya bw’intama buvamo ubudodo, ku buryo aho gukora imyenda mu budodo buvuye mu mahanga hakoreshwa ubuvuye mu Rwanda.

Yagize ati “Ndi umwana muto twari duzifite intama ziriya zitanga ubwoya, nakomeje kuzigirira amatsiko kuko nanjye bari barayimpaye. Mu 2015 hari aho nanyuze nongera kubona za ntama bintera amatsiko cyane ntangira gukora ubushakashatsi ngo menye uko bikorwa muri Australia kuko nari nsanzwe nzi ko hari uburyo babikora.”

Ubwo IGIHE yasuraga Niyonkuru wiga mu mwaka wa Gatatu ibijyanye n’inozabubanyi muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK), yamusanganye akagofero, uturindantoki n’utundi tuntu dukozwe mu budodo bwavuye bw’intama.

Yavuze ko amaze kumenya uko ubwoya bw’intama bubyazwa umusaruro, yafashe umwanzuro wo gutangira kubyigana nubwo bikigoye kuko abikora mu buryo gakondo.

Ati “Nta koranabuhanga rindi nkoresha. Nogosha intama z’ubwoya ziboneka mu turere twa Rutsiro , Karongi na Nyabihu dukonje cyane. Intama urayogosha ukoresheje umukasi , wamara kuyogosha ubwoya ukabushyira mu mazi ukayavanga n’isabune bukamara iminsi ibiri. Ukabufura wamara kubufura ukabwanika bisanzwe, wamara kubwanika hari akamashini ukoresha kugira ngo ukuremo ubudodo wakoresha uboha.”

Mu gihe amaze kubona ubudodo, Niyonkuru abuha amabara ashatse akoresheje ibimera bisanzwe nk’ibishishwa bya avoka , ibishishwa by’ibitunguru, inturusu n’ibindi maze ubudodo bukaba bwatangira gukoreshwa.

Uyu musore yahise atangira korora intama z’ubwoya, kugeza ubu akaba afite izigera kuri 15.

Mu bushakashatsi yakoze, Niyonkuru ngo yasanze mu Rwanda hari intama zigera ku bihumbi 300 z’ubwoya, ziboneka mu duce dukonja cyane.

Amaze kwitabira amarushanwa atandukanye ya ba rwiyemezamirimo bato kugira ngo akomeze kongera ubumenyi ari nako ashaka ubushobozi bwo kugura imashini zigezweho zibasha gutunganya ubwoya bw’intama neza kandi mu gihe gito.

Ati “Nifuza ko nabona imashini zigezweho kuko hari imashini zibikora neza ku buryo zatanga umusaruro umuntu akabasha guhaza abaturage mu bijyanye n’imyenda. Ndashaka gukemura ikibazo kiri mu myenda kuko kuva aho baciriye caguwa , benshi ntabwo babasha kugira ubushobozi bwo kugura imyenda iva mu mahanga, irahenze ariko umuntu abashije kuzana uruganda hano ukoresheje ibiva hano , nta kintu na kimwe uvanye hanze n’abakozi bava hano ikiguzi kigabanyuka”.

Ubudodo buvuye mu bwoya bw’intama bushobora kuvamo imyenda itandukanye irimo iy’imbeho, amashati, imipira, amapantalo n’ibindi.

Ubwoya bumaze kogoshwa bwinikwa mu mazi
Niyonkuru yemeza ko abonye ibikoresho bigezweho yatunganya ubudodo bwinshi
Niyonkuru abanza kogosha ubwoya bw'intama akavanamo ubudodo
Niyonkuru yambaye ingofero yakuye mu budodo bwavuye mu bwoya bw'intama
Intama z'ubwoya ziboneka mu duce dukonja cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .