00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyonkuru woroye inkoko zisaga ibihumbi bitatu, yavuze ko kwihaza ku nkoko mu Rwanda bishoboka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 July 2019 saa 09:35
Yasuwe :

Niyonkuru Regis amaze imyaka ibiri akora ubworozi bugezweho bw’inkoko zo mu bwoko bwa Kuloirer. Ni umwuga yagiyemo arangije kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu mpuzamahanga.

Uyu musore ukorera ubworozi bw’inkoko mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, yiyise Mr Chicken kubera intambwe ikomeye ubworozi bw’inkiko bumaze kumugezaho.

Ni rwiyemezamirimo worora inkoko zisaga ibihumbi bitatu, yatangiye no kwigisha abamugana uburyo bwiza bwo korora, afite imashini ituraga ndetse ifumbire y’inkoko ze ayigurisha n’abashaka gufumbira imirima yabo.

Mu kiganiro yagiranye IGIHE, Niyonkuru yavuze ko asoje amashuri aribwo yabonye ko akwiriye kwihangira umurimo mu bworozi kuko hari amahirwe menshi atabyazwa umusaruro.

Yahereye ku nkoko 120, nyuma yo guhugurwa ku buryo bwiza bwo kuzorora.

Yavuze ko ukurikije amahirwe ari mu bworozi bw’inkoko, ubushobozi bwose waba ufite wabwinjiramo kandi ukazamuka.

Yagize ati “Nahereye kuri bike kuko ukurikije ubwoko bw’inkoko norora birashoboka ko wahera kuri bike. Ni inkoko tuba dushobora no gukora ibangurira tukabona amagi abanguriye.”

Mu 2016, inkoko zo mu Rwanda zatangaga toni 30 000 Z’inyama ku mwaka, mu gihe Guverinoma ifite intego ko mu myaka itanu kuva icyo gihe inkoko zo mu Rwanda zizaba zitanga inyama zingana na toni ibihumbi ijana ku mwaka kugira ngo zibashe guhaza isoko ry’imbere mu gihugu.

Niyonkuru avuga ko Leta ifashije mu kuvanaho imbogamizi aborozi b’inkoko bafite, byoroshye guhaza isoko ry’inyama z’inkoko mu Rwanda.

Ati “Niba koko dushobora kugira abashyitsi mu gihugu benshi bakaza mu nama mpuzamahanga , hakabaho ko batumiza inkoko hanze, ntibishoboka ko twe dushobora kuzibonera? Bidusaba amafaranga menshi mu kugaburira inkoko, turicara aborozi benshi bakaba banacika intege.Tukavuga duti ese nta koroshya gushobora kubamo ku bintu runaka bije gukoreshwa mu nganda z’ibiryo by’inkoko? Hakorwa iki ngo igiciro kibe cyagabanyuka.”

Yavuze ko ubu ibiryo by’inkoko bigihenze cyane ku buryo ikilo kimwe gishobora kugura amafaranga asaga 400.

Yavuze ko izo mbogamizi ziramutse zikuweho, byatuma aborora inkoko baba benshi kandi umusaruro wabo ugahenduka.

Niyonkuru avuga ko ubworozi bw’inkoko busaba kubutegura kandi uwabugiyemo akabujyamo abyumva, bitabaye ibyo ngo umuntu arahomba.

Yavuze ko ikibazo gihari ari abantu babona runaka yungutse, bakibwira ko nabo niborora inkoko uko bashatse bazunguka nka we.

Ati “Mbere umuntu yarabyukaga akabijyamo, akagenda ahura n’ikibazo gikomeye kuko inkoko zirya cyane ariko ninkwereka ngo guhera ku mushwi urarya amagarama aya n’aya, izagera ku mezi ane iriye ibilo hagati ya bitandatu na birindwi, uzabona niba harimo amahirwe y’uko ushobora kunguka.”

Uyu musore yemeza ko mu bworozi harimo amahirwe menshi urubyiruko rukwiriye kubyaza umusaruro aho gukomeza kuvuga ko rwabuze akazi.

Mu mwaka wa 2016 mu Rwanda hari hari inkoko miliyoni zirindwi nkuko imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yabigaragaje. Hari intego ko bitarenze umwaka wa 2023 hazaba hiyongereyeho inkoko miliyoni enye.

Niyonkuru afite inkoko zisaga ibihumbi bitatu
Niyonkuru yavuze ko ibiryo by'inkoko bihenze ari imwe mu mbogamizi aborozi bazo bafite
Yorora inko ko zo mu bwoko bwa Kuloirer
Niyonkuru yavuze ko mu Rwanda hari amahirwe menshi ku rubyiruko rushaka kujya mu bworozi
Uretse korora inkoko, Niyonkuru anoroza abaturage babishaka akanabafasha kwita ku nkoko zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .