Uyu musore w’imyaka 25 yinjiye muri iryo shoramari ashaka guhindura inzozi ze impamo kuko yakundaga cyane korora kuva mu bwana bwe.
Nshimiyimana yatangarije IGIHE ko nyuma yo gusanga hari ibikomoka ku nkoko biva muri Uganda, Kenya, u Bubiligi n’u Budage, yatekereje ku buryo bwo kuziba icyo cyuho.
Yatangije ubworozi bw’inkoko z’inyama akorera mu Kagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze.
Iki kigo cyiswe “Rwanda Chicken Meat Production” cyatangiye gukora mu Ukwakira 2018, gitangirana n’inkoko 200.
Nshimiyimana avuga ko “Inkoko tuzizana ari umushwi w’umunsi umwe tukareba ibibazo zifite. Izigera kuri 400 dufite, twazizanye iyari ifite amagarama menshi yari 45, izindi ari 35 ariko ubu dushyize ku munzani twasanga byarazamutse.’’
Rwanda Chicken Meat Production iyo yakiriye inkoko biyisaba nibura iminsi 50 ngo ibe yakuze ku buryo yaribwa.
Nshimiyimana yakomeje avuga ko “Akamaro ko korora inkoko z’inyama ni ukugira ngo tubashe gufasha abaturage kubona inyama zifite intungamubiri nyinshi ku gihe. Murebye akenshi nk’izindi nkoko z’amagi zisohorwa nyuma y’amezi ane n’igice kugira ngo zirusheho gutera ariko izi ngizi zigomba gutanga amagi nyuma y’ukwezi n’igice.”
Iri shoramari ryagiriye abaturage bo muri aka gace umumaro kuko bamwe babona ifumbire yo guhinga, korozwa nibindi.
Yavuze ko “Dufite umukozi uhoraho nanjye mba nkoramo niko kazi kanjye nta kandi ngira. Dutanga n’akazi nko ku bantu batuzanira ibiryo kuko sitwe tubyitwarira. Nk’abaturage ba hafi tubahereza ifumbire, twatangiye tuyibaha ku buntu kugira ngo turebe niba yabafasha kuzamura umusaruro uva ku bihingwa”
Impamvu yahisemo gukora ubworozi bw’inkoko
Nshimiyimana Alexis yavuze ko yahaye inkoko umwihariko kuko yakuze abikunda.
Yasubije ko “Nakuze nkunda korora inkoko kuko ndibuka mfite imyaka 10,12 nororaga inkoko zigera nko ku 10 ubwo rero ngize amahirwe njyeze muri kaminuza nize ubworozi muri CAVM, numva ko ngize amahirwe yo kumenya byinshi ku nkoko.’’
Yatangiye umushinga nyirizina avuye muri Israel aho yimenyerezaga umwuga. Avuga ko amafaranga yakuyeyo ari mu byabaye umusingi wo gutangira urugendo tugakora.
Yakomeje ati “Mu gutangira ubworozi twakoresheje amafaranga atarenze 500 000 Frw kuko twatangije inkoko 200.’’
Rwanda Chicken Meat Production mu gutangira kwayo yahuye n’imbogamizi ariko izishakira ibisubizo.
Nshimiyimana yavuze ko ku ikubitiro, bari bataramenya uko bafata izo nkoko no kuzikundisha abaturage.
Ati “Izi nkoko si inyarwanda, kuzikundisha abantu bakemera ko zaribwa zimaze amezi abiri zikuze byari ikintu kigoranye cyane ariko kuri uyu munota dufite amasoko agaragara nk’ubu izi zizageza ku munsi wa 50 zagurishijwe.’’
Umubare w’inkoko zororwa akenshi ushingira ku busabe bwatanzwe n’abakiliya.
Mu ntego yihaye Nshimiyimana Alexis avuga ko mu myaka itatu iri imbere azaba afite nibura inkoko 5000, zizatuma n’abajyaga hanze kuzihaha bagabanuka.
Ati “Iyo usomye usanga akenshi ibijyanye n’inkoko biva muri Uganda, Kenya, u Bubiligi no mu Budage, urumva ko u Rwanda rutakaza amafaranga menshi mu kuvana hanze ibintu bijyanye n’ubworozi bw’inkoko, turashaka kugabanya icyo cyuho kirimo.’’
Nshimiyimana Jean Baptiste w’imyaka 25 umaze amezi atandatu akorera Rwanda Chicken Meat Production,
Uyu musore wize MPG, yacikirije amasomo ye ubwo yabarizwaga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.
Yabwiye IGIHE ko yagowe no gukurikirana imishwi y’inkoko ku ikubitiro kuko byamusabye imbaraga nyinshi zo kuzitaho.
Uyu musore uhembwa 100 000 Frw, yagaragaje ko ayo mafaranga amufasha cyane, anasaba urubyiruko gushirika ubute rugakora cyane rutitaye ku byo rwize.
Ati “Nkirangiza amashuri yisumbuye numvise mfite icyifuzo cyo kujya kwiyegurira Imana. Natangiye kwiga i Rutongo namazeyo umwaka njya Kabgayi marayo undi mbere yo gukomereza mu Nyakibanda naho marayo undi mwaka. Ubwo nari maze imyaka itatu muri Philosophy ariko ntibyankundiye gukomeza umuhamagaro wo kwiha Imana. Nibwo naje mu buzima busanzwe ngira n’amahirwe mbona akazi ko gukora ubworozi bw’inkoko.’’
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko u Rwanda ruzorora inkoko zisaga miliyoni 12 (2017-2024) hagamijwe kongera umubare w’amatungo no kuzamura toni z’inyama rubona ku mwaka.
Mu 2016, inkoko zo mu Rwanda zatangaga toni 30 000 z’inyama ku mwaka, mu gihe Guverinoma ifite intego ko mu myaka itanu kuva icyo gihe inkoko zizaba zitanga inyama zingana na toni 100 000 ku mwaka ngo zibashe guhaza isoko ry’imbere mu gihugu.
Amafoto: Laura Mulkerne
TANGA IGITEKEREZO