00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Urubyiruko rwatangiye gukora imashini zibika imboga n’izumisha imyaka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 July 2019 saa 05:44
Yasuwe :

Hashize iminsi Kabagambe Juvénal atangiye gukora imashini zumisha imyaka ndetse n’izibika imboga, yifashishije ubumenyi yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Uyu musore utuye mu Karere ka Rwamagana, yize ibijyanye no gukora no gukoresha imashini mu bijyanye n’Ubuhinzi n’Ubworozi (Agriculture Mechanization).

Ubwo yari akiri mu ishuri, yaje kugirira urugendoshuri mu Karere ka Bugesera asanga hari umusaruro mwinshi w’inyanya ariko kubera ko nta buryo bwo kuzibika bwari buhari, umwinshi warangirikaga.

Kabagambe mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko icyo gihe byamubabaje cyane afata umwanzuro wo gukoresha ibyo yize mu gushakira igisubizo icyo kibazo.

Yagize ati “Nakoze igitabo ku bijyanye no gutunganya umusaruro. Nyuma nakoze urugendoshuri njya ahantu mu Bugesera, ndeba ukuntu inyanya zangirika numva agahinda karanyishe ndavuga nti ngomba gufata ingamba. Kaminuza yashimye imashini yanjye, ihitamo kujya iyikoresha yigishirizaho abandi.”

Ubwo yari arangije amashuri, Kabagambe yatangije Sosiyete Urban and Rural Farming Development Company Ltd, ikora ibikoresho bitandukanye bigamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Iyi sosiyete ikora imashini zumisha imyaka, izibika imboga igihe kirekire, utumashini tubagara umuceri n’ibindi.

Mu kubikora, hifashishwa imbaho, ibyuma bitandukanye birimo ibizana ubukonje cyangwa ubundi buryo bushobora kuzana ubushyuhe mu mashini bitewe n’ubwoko bw’imashini bukenewe.

Kabagambe yavuze ko kubera kubura uko umusaruro uhunikwa neza, akenshi ibiribwa Abanyarwanda barya biba bitujuje ubuziranenge.

Ati “Ubusanzwe kwanika bisanzwe ikirere kirahinduka. Ibiribwa iyo uri kubyumisha ikirere kigahinduka ubushyuhe bwari bugeze ku cyiciro runaka bugasubira inyuma, bituma umusaruro wawe wangirika. Hakaba nk’ikibazo cyo kwiremamo uruhumbu bikaba byagira ingaruka nka kanseri n’ibindi.”

Yavuze ko nk’ibigo by’amashuri n’ahandi bagaburira abantu benshi, batabasha kubona uko babika imboga nyinshi.

Ati “Nk’ibigo by’amashuri, ntibabasha kugaburira abana imboga kubera ko zirahenze ariko n’igihe zeze nta bushobozi bafite bwo kubika umusaruro ku buryo bazikoresha mu gihe kirekire.”

Nk’imashini ibika umusaruro w’ibirayi Kabagambe yakoze, ishobora kubibika mu gihe cy’amezi atandatu ntacyo biraba.

Ubwo IGIHE yasuraga Kabagambe muri Kamena 2019, yasanze bamwe mu bagore bacuruza imboga mu Karere ka Rwamagana bakoresha imashini zikoranywe uburyo butuma imboga zituma.

Kabagambe avuga ko ikibazo ubu bafite atari isoko, ahubwo ari ugukora ibintu byiza bihendutse kandi byoroheye buri wese.

Kubera gukoresha imbaho n’ibindi bikoresho gakondo, Kabagambe avuga ko imashini bakora ziba ziremereye ku buryo ushaka kuyigendana nk’umucuruzi bitamworohera.

Yavuze ko bakeneye ubushobozi kugira ngo bagire uruganda ruzima rubasha gukora imashini zoroshye kandi zibika imboga nyinshi, mu bikoresho bigezweho.

Ntaganda Emmanuel umwe bimenyereza muri Sosiyete Urban and Rural Farming Development Company Ltd , yavuze ko mu minsi mike amaze ahugurwa hari icyo byamufashije.

Ati “Nk’ibyo maze kugenda menya, yego biracyari bike ariko nibura n’ibisobanuro bike kuri iyi mashini nshobora kuba nabitanga.”

Ntuyenabo Théophille asanzwe ari umwubatsi ariko yaje kwihugura ku buryo bwo gukora imashini zihunika umusaruro kuko yumvise ari umushinga wunguka.

Ati “Mbona bizamfasha mu gihe kizaza, kuko tubikeneye mu gihugu cyacu. Nk’aka kamashini umuntu ashobora kukifashisha mu rugo rwe no ku isoko. Buri wese tumukorera akangana n’ubushobozi afite.”

Mu myaka itanu, Kabagambe afite intego yo kuba amaze guhugura abantu basaga igihumbi mu gukora izo mashini kandi abamaze kubimenya akabagumana nk’abakozi.

Avuga ko inzozi ari ukugira inganda zikomeye zikora imashini zifashishwa mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Mu 2010 Guverinoma y’u Rwanda yari yihaye intego y’uko mu 2017 hazaba hahunikwa umusaruro w’ibinyampeke n’ibinyamisogwe ungana na toni ibihumbi 200, nyamara umwaka ushize hashoboraga guhunikwa toni ibihumbi 195.

Hamaze kubakwa ibigega bifite ubushobozi bwo guhunika toni zirenga ibihumbi 295 mu gihe mu 2010 hari hari ibyashoboraga guhunika toni 42 000 gusa.

Ibikoresho muri Urban and Rural Farming Development Company Ltd bakoresha byiganjemo imbaho n'ibindi biremereye
Uyu musore utuye mu Karere ka Rwamagana, yize ibijyanye no gukora no gukoresha imashini mu bijyanye n’ubuhinzi n’Ubworozi
Kabagambe yavuze ko kubera kubura uko umusaruro uhunikwa neza, akenshi ibiribwa Abanyarwanda barya biba bitujuje ubuziranenge
Igitekerezo cyo gukora imashini zihunika imyaka cyavuye ku rugendoshuri Kabagambe yakoreye mu Bugesera
Ibikoresho byifashishwa mu kuzana umwuka uhehereye mu nzu, hari aho byifashishwa mu mashini Kabagambe akora
Kubera gukoresha ibikoresho gakondo, imashini bakora ziba ziremereye
Kabagambe avuga ko ikibazo ubu bafite atari isoko, ahubwo ari ugukora ibintu byiza bihendutse kandi byoroheye buri wese
Nk’imashini ibika umusaruro w’ibirayi Kabagambe yakoze, ishobora kubibika mu gihe cy’amezi atandatu ntacyo biraba
sosiyete Urban and Rural Farming Development Company Ltd ifite intego yo guhugura abantu igihumbi mu myaka itanu iri imbere

Amafoto: Laura Mulkerne


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .